Nyamasheke: Umusore yakubise se inyundo mu mutwe ngo kuko ahaye mushiki we umunani

Niyonsenga Jean w’imyaka 25 uzwi ku izina rya Gumiriza wo mu mudugudu wa Rubavu, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke azira gukubita se inyundo mu mutwe ngo kuko yari yahaye mushiki we umunani.

Uyu musore yatawe muri yombi mu gitondo tariki 09/06/2013 nyuma yo kurara yihishe ijoro ryose, ubwo yari amaze gukubita se inyundo mu mutwe ndetse agatera akuma (Tourne-Vice) umunyerondo wari uje atabara muri urwo rugo.

Intandaro y’uru rugomo ngo ni uko ku wa gatandatu, tariki 08/06/2013 umusaza umubyara Kamasaka Godehalidi yari yahaye umunani mushiki we Mukahirwa Donatha ufite imyaka 24 y’amavuko.

Gumiriza ngo yageze mu rugo ku mugoroba atangira kwitonganya ku mpamvu se yatanze umunani kuri uwo mukobwa, ngo agaragaza uburakari bukabije maze afata inyundo ayikubita se mu mutwe. Uwo musaza ngo yatatse cyane maze abantu bari baraye irondo barahurura bagira ngo ni umuntu wo hanze wabateye.

Ubwo uw’imbere muri bo witwa Sibomana Vedaste yahageraga, ngo yatangiye kubaririza uko bigenze ariko ataramenya ko ari uwo musore wo muri urwo rugo.

Ngo ubwo bavugaga ko Gumiriza ari we wateje impagarara, Sibomana yashatse kumufata maze ahita amutera akuma yari afite gafunga kakanafungura amavisi (Tourne-Vice) ku kuboko kw’ibumoso ndetse no mu mugongo ku buryo ngo kinjiye imbere mu mubiri.

Kuva icyo gihe, Gumiriza yahise acika ajya kwihisha ijoro ryose ariko aza gutabwa muri yombi n’abaturage mu gitondo cya tariki 09/06/2013, ari na bo bamushyikirije inzego z’umutekano.

Umusaza Semasaka yahise ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mugera kiri mu murenge wa Shangi naho umunyerondo Sibomana watewe icyuma yagiye gutabara ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Bushenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Kamali Aimé Fabien, agira inama abaturage bo mu murenge ayobora kimwe n’ab’ahandi ko bakwiriye gusobanukirwa ko umwana w’umukobwa agomba guhabwa uburenganzira bumwe n’ubw’umuhungu kandi bakarushaho kubahiriza ibyo amategeko ateganya ndetse n’iby’umuco Nyarwanda usaba.

Yagize ati “Ntabwo rero umwana w’umuhungu yakumvisha ko bahaye mushiki we umunani bikamuviramo urugomo no gushaka kwica ababyeyi kuko batanze umunani.

Ni umuco mubi ntabwo ubereye Abanyarwanda beza b’uyu munsi. Nkaba numva rero abana barindira icyo amategeko abateganyiriza bakagihabwa mu buryo bwiza n’umuco mwiza uranga Abanyarwanda.”

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aha hari ikibazo mu buyobozi.Nta sensibilzation yakozwe ku bijyanye n’itegeko ry’umuryango, impano n’izungura.Mwongere sensibilization.

rukundo yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ariko aba ba journaistes bize he ?

Byandikaw gutya: "tournevis"

Robin yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka