Nyamasheke: Umusore yahitanywe n’ikirombe yagiye kwiba Koluta (coltan)

Sindambiwe Theoneste w’imyaka 22 wo mu mudugudu wa Kamonyi mu kagari ka Murambi, mu murenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke yagwiriwe n’ikirombe kimuheza umwuka ubwo yari yagiye kwiba amabuye y’agaciro ya coltan mu kirombe cya Koperative CODINYA muri uwo murenge.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu gitondo cyo ku cyumweru, tariki 26/05/2013, ubwo undi mugabo yahageraga agasanga Sindambiwe yagwiriwe n’icyo kirombe kimutsikamiye guhera ku maguru kugeza ku gihimba, hasigara hagaragara umutwe gusa.

Uwo mugabo wmubonye na we ngo yari agiye kunyangaza (kwiba coltan babyita kunyangaza mu mvugo iziranyweho) ariko we agahita areka umugambi wari umujyanye wo kwiba ahubwo atabaza abaturage n’inzego z’ubuyobozi, baraza baramutaburura bavanamo umurambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Nkinzingabo Patrice yatangarije Kigali Today ko ubusanzwe icyo kirombe ari icya CODINYA (Koperative Duhuze Imbaraga Nyamasheke) ikaba ari koperative icukura amabuye y’agaciro muri uwo murenge wa Cyato, ibifitiye ibyangombwa ndetse ikaba ifite ubwishingizi (assurance) bw’abacukuzi bayo.

Cyakora ngo ubu bwishingizi ntibureba Sindambiwe Theoneste wari wagiye gucukura bujura coltan muri icyo kirombe kuko uretse ko yari yagiye kwiba, ngo n’ubusanzwe ntabarizwa mu bacukuzi b’iyo Koperative (kuko bo baranditse).

Uyu muyobozi w’umurenge wa Cyato yadutangarije ko “ubuyobozi bwashatse kohereza umurambo wa Sindambiwe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyamwishe ariko umuryango we usaba ubuyobozi ko butakwirirwa buwujyana ku bitaro kuko byagaragaraga ko ari icyo kirombe cyamwishe.

Uwo muryango wasabye guhabwa umurambo ngo ujye kuwushyingura kandi wandika urwandiko rw’uko nta cyo uzakurikirana kuko byagaragaraga ko yaguweho n’igitengu yagiye kwiba coltan.

Ubusanzwe ngo iyi Koperative igira abarinzi b’icyo kirombe ariko bitewe n’uko mu ijoro ryakeye haguye imvura muri ako gace, ngo abo barinzi bari bagiye ku kindi kirombe kiri hakurya, maze Sindambiwe ahita abaca mu rihumye ajya kunyangaza coltan, bimuviramo ingorane zo kugwirwa n’ikirombe.

Nkinzingabo Patrice atanga ubutumwa bw’uko abacukura amabuye y’agaciro bajya bajyayo ku manywa kandi bakajyayo babifitiye uburenganzira bahawe n’iyo koperative CODINYA ifite mu nshingano gucukura coltan muri ako gace kandi bakirinda kwiba nk’ibyabaye kuri Sindambiwe Theoneste.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Cyato akomeza atanga ubutumwa bw’uko iyi Koperative icukura amabuye ikwiriye gushyiraho uburinzi bufatika ku buryo kuri buri kirombe hajya abantu baharinda maze hagira abaturage batekereza kujya kwiba bagafatwa hakiri kare batarajyamo ngo babe bahurirayo n’izo ngorane zisa no kwiyahura.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni umwe mu mirimo iteza imbere ku rwego rwo hejuru abawukora, guhera ku bacukuzi kugeza ku bacuruzi, ariko bitewe n’ingorane ziba muri uyu murimo hashyizweho uburyo abawukora bagomba kuba bazwi, bafite ibyangombwa by’ubucukuzi kugira ngo hirindwe akajagari.

Kubera ko ubucukuzi ari rumwe mu nzego zikunze kugaragaramo impanuka zihitana ubuzima bw’abacukura, ababukora basabwa kugira n’ubwishingizi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka