Nyamasheke: Umusore w’imyaka 18 yakubitiwe mu kabari arakomereka

Nsengiyaremye Anaclet, w’imyaka 18, utuye mu kagari ka ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yakomerekejwe ku irugu na Ndayizeye ubwo bari mu kabari ka Desire ahitwa mu Rugabano ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 15/07/2012.

Nyuma yo gukomeretsa uyu musore, Ndayizeye yahise aburirwa irengero ubu akaba agishakishwa, nyiri akabari nawe yatorotse, naho Nsengiyaremye yahise ajyanwa ku bitaro bya Kibogora.

Uwakomeretse aho ari ku bitaro ari kugenda yoroherwa; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascène. Yongeyeho ko uretse kuba basinze bakarwana nta kindi kihishe inyuma y’uko gukubitwa kwa Nsengiyaremye.

Byagoranye kumenya mu by’ukuri ikintu Ndayizeye yakoresheje akomeretsa Nsengiyaremye kuko abari bahari mu gihe iyo mirwano yabaga bose bahise bagenda.

Nyuma y’uku kurwana, hafashwe abandi bantu bafite utubari twari twarafunzwe muri iyi santere ya Rugabano ariko badufungura nta burenganzira bahawe.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gishingiye ku businzi kiri mu biza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu karere ka Nyamasheke; nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano yaguye yabaye tariki 11/07/2012.

Muri iyi nama hafashwe umwanzuro wo kugenzura ko amasaha utubari twemerewe gukora yubahirizwa mu rwego rwo kugabanya ubusinzi butera ibyaha bitandukanye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka