Nyamasheke: Umuhungu w’imyaka 12 arakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 4

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko wo mu mudugudu wa Rumuna, akagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke arakekwaho gusambanya undi mwana w’umukobwa ufite imyaka 4 gusa y’amavuko.

Uyu mwana w’umuhungu arakekwaho kuba yasambanyije uwo mwana muto w’umukobwa ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 12/05/2013 nyuma yo kumushukisha ibiryo ubwo yari amusanze kwa nyirakuru utuye mu mudugudu wa Rumuna.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Wimana, Ngirimana Cyriaque, yatangarije Kigali Today ko kugira ngo bamenye ayo makuru byaturutse ku mwana mukuru w’uwasambanyijwe uri mu kigero cy’imyaka 8 wabonye uwo muto asambanyijwe agahita ajya kubibwira se.

Uwo mugabo yahise abimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu wa Rumuna n’ubw’akagari ka Wimana, na bwo buhita bubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Umwana muto w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe yajyanwe ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo asuzumwe naho uwo muhungu w’imyaka 12 ukekwaho kumusambanya yabaye acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga.

Inzego zibishinzwe zirakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’iyi nkuru.

Icyaha cyo gufata ku ngufu umwana muto kiramutse gihamye uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 12, ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco kugira ngo ahigire uburere bugamije imyitwarire iboneye mbere y’uko asubizwa mu muryango rusange.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ntimugakabye! umwana w imyaka 12??? bikiniraga iby abana mujye mureka amatiku!! umwana wa 12 ans se yakora iki? wenda bace akanyafu bamukubite ku kabuno bamubwira ko ari bibi!

abanabimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka