Nyamasheke: Umugabo yatoraguwe mu muhanda wa kaburimbo yapfuye

Mahoro Alexis w’imyaka 28 y’amavuko yasanzwe mu muhanda wa kaburimbo yapfuye mu ijoro rya tariki 25/06/2013, ariko icyamwishe ntikiramenyekana.

Uyu mugabo wasanzwe mu mudugudu wa Kadashya mu kagari ka Kanazi mu murenge wa Ruharambuga mu masaha ya saa tatu n’iminota 15 z’ijoro, ngo yari asanzwe azwiho ingeso y’ubujura bwo gupakurura imodoka z’imizigo zigenda ndetse bikaba bikekwa ko urupfu rwe rwaba rufitanye isano n’iyo ngeso ye y’ubujura, nubwo bitaramenyekana neza icyo yazize.

Mahoro kandi yapfuye nyuma y’umunsi umwe gusa afunguwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Shangi aho yari akurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Mahoro yari yaratawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize ubwo inzego z’umutekano zo mu karere ka Nyamasheke zakoraga umukwabu wafataga abantu b’inzererezi zo mu murenge wa Ruharambuga ariko bihurirana n’uko yari asanzwe afite dosiye y’ubujura mu bushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Shangi.

Ubugenzacyaha bwashyikirije Mahoro ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha cy’ubujura yakekwagaho. Cyakora ku wa 24/06/2013 ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Shangi bwamufunguye by’agateganyo.

Mahoro ngo yari azwiho ubusuma bwo gupakurura izo modoka z’imizigo zigenda, by’umwihariko ahitwa Bumazi hamanuka ku buryo iyo imodoka zihageze zigenda buhoro; bityo na we ngo akaba yazipandaga akibamo bimwe mu byo zabaga zipakiye.

Amakuru aturuka mu murenge wa Ruharambuga avuga ko bikekwa ko nyuma yo gufungurwa na none yaba yari yongeye gukora iyo ngeso ye y’ubujura; maze abantu bagakeka ko haba hari abatandiboyi (ba Kigingi) bashobora kuba bamukubise.

Cyakora uretse uko gukeka, nta gihamya kigaragaza icyaba cyishe Mahoro. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyo yazize.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka