Nyamasheke: Umugabo yafatanywe ibiro 80 bya gasegereti bya magendu

Umugabo witwa Kango Suede w’imyaka 50 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gutabwa muri yombi afite ibiro 80 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti mu buryo bwa magendu.

Uyu mugabo Kango Suede yatawe muri yombi ahagana saa yine n’igice za mugitondo tariki 12/04/2013 ubwo yari mu modoka ya Agence “SOTRA TOURS” yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali.

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke yamutaye muri yombi nyuma yo gusanga ayo mabuye y’agaciro yari atwaye nta byangombwa byerekana inkomoko yayo (TAG) byerekana aho yacukuwe.

Inzego z’umutekano zikirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho ayo mabuye yakomotse.

Ubusanzwe, amabuye y’agaciro yose acukurwa mu Rwanda agomba kugira ikirango cyerekana inkomoko yayo (TAG) kigaragaza aho acukurwa, ari na cyo kiyahesha uburenganzira bwo kujyanwa ku isoko.

Inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zahagurukiye kurwanya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu kuko byakunze kugaragara ko bene aba bacukuzi ba magendu bangiza ibidukikije.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka