Nyamasheke: Umugabo ucyekwaho amadayimoni yatemye umusaza

Komezusenge Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yatemye umusaza w’imyaka 62 witwa Shirubwiko Pianus akoresheje umupanga yari yambuye umwana wajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo tariki 11/11/2012.

Nyina wa Komezusenge ndetse n’umugore we bacyeka ko aya mahano yayakoreshejwe n’amadayimoni kuko hari hashize igihe gito agaragaza imyitwarire itari myiza kandi atari ayisanganwe.

Bavuga ko ngo muri iyi minsi ishize Komezusenge yari yasenye inzu ye, inzugi zigasigara ziregarega, ibikoresho byo mu nzu abita hanze ndetse ajugunya n’imyenda y’umugore. Inzu ya nyina baturanye na yo ngo yagerageje kuyisenya ariko ntiyayangiza cyane nk’uko yagize iye bwite.

Umugore we Nyirahabimana avuga ko mu cyumweru gishize, umugabo we atararaga mu rugo. Ngo yahageraga mu ma saa munani z’ijoro akamuhamagara, akongera agahamagara nyina; yarangiza akabwira umugore we ko asubiye ku kazi ngo atakica.

Nyina umubyara Nakure Mariana we akeka ko umuhungu we yaba yaratewe n’amadayimoni kuko ngo nta gihe kirenga icyumweru gishize ayo mahano atangiye kugaragara ku muhungu we.

Icyo kibazo yari afite, ngo gisa n’ubusazi, ngo cyaje gutuma mu gitondo cyo kuri iki cyumweru abyuka noneho bisa n’ibikabije ku buryo ngo yiyambuye imyambaro yiruka ku musozi yambaye uko yavutse.

Ngo yageze ahitwa mu Rugabano, ahura n’umwana wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, amwambura umupanga yari afite, ageze imbere ahura n’uyu musaza Shirubwiko Pianus awumutemesha mu mutwe amuca uruguma rukomeye.

Uyu musaza yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke ariko bitewe n’uburyo uruguma rwari rukomeye ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora.

Nyuma y’uko Komezusenge atemye uyu musaza, ngo abari aho hafi bahise bamufata kugira ngo atagira abandi aza gutema ariko byari intambara kuko batinyaga ko muri bo yagira uwo atema.

Aha, ngo hashobora kuba habayeho guhiriburana na we byaba byatumye bamukubita mu kwirwanaho nk’uko umubyeyi we yabidutangarije.

Polisi y’igihugu muri uyu murenge yahise imuta muri yombi ariko ubwo yageraga kuri poste ya Polisi ya Kagano byagaragaye ko yaba arembye, abanza kujyanwa kuvuzwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke ariko mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, na we ahita yoherezwa ku bitaro bya Kibogora.

Nk’uko nyina n’umugore wa Komezusenge babihamya, ngo uyu mugabo yari yateje umutekano muke ku buryo bari bamaze kubimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu batuyemo bwari kuzajya gusuzuma iki kibazo kuri uyu wa mbere, tariki 12 Ugushyingo.

Uru rugomo rwo gukomeretsa muri uyu murenge wa Kagano rubaye nyuma nyuma y’uko ku Cyumweru gishize, tariki 4 Ugushyingo, undi mugabo witwa Kanuma Kasiyani yakubiswe n’agatsiko k’abantu bamunegekaje, agatabarwa na polisi.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka