Nyamasheke: Umugabo afungiye gukata umugore we umunwa

Nyandwi Felicien w’imyaka 42 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gaseke mu kagari ka Gatare mu murenge wa Macuba wo mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo muri aka karere nyuma yo gukomeretsa umugore we amukata umunwa.

Uyu mugabo watawe muri yombi mu gicuku cy’ijoro rishyira uyu wa gatanu, tariki 24/05/2013 ngo yakase umugore we w’imyaka 37 umunwa kugira ngo atazajya amucokoza; nk’uko twabitangarijwe n’ababibwiwe n’uyu mugore.

Amakimbirane yabo yaje kugeza ubwo uyu mugabo akata umunwa w’umugore we akawusatura, ngo yatangiye ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa 24/05/2013 ubwo uyu mugabo n’umugore bari baryamye ku buriri bumwe.

Nyandwi Felicien ngo yakanguye umugore we maze atangira kumusaba amafaranga yo kunywera inzoga kuri uyu wa gatanu (bukeye kuko hari hakiri mu gicuku). Umugore ngo yagerageje kumucyaha amubwira ko adakwiriye gushyira imbere inzoga mu bihe byose.

Nyandwi ngo yahise arakara amubwira ko “atazajya avuga ngo n’umugore avuge” maze ngo ahita amubwira ko agiye kumuhanisha igihano kizatuma atazongera kumushyogoza ari cyo cyo kumukata umunwa.

Nyandwi ngo yahise afata umuhoro ubusanzwe birindishaga nk’intwaro y’urugo maze ahita afata umunwa w’umugore arawahuranya arawukeba.

Umugore ngo yahise ataka cyane maze irondo ryo muri uwo mudugudu ritabara ryihuse rihita rifata uwo mugabo rimushyikiriza inzego za Polisi naho umugore ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gatare ariko agezeyo ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora, ari na ho arwariye kugeza ubu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Florence yatangarije Kigali Today ko nta makimbirane adasanzwe yarangwaga muri urwo rugo yageza kuri ayo mahano uretse ko ngo uyu mugabo Nyandwi Felicien yari azwiho gukunda inzoga cyane.

Uwanyirigira atanga ubutumwa bw’uko abantu bakwiriye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kandi agashima uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano kuko abari baraye irondo mu mudugudu wa Gaseke babashije gutabara uwo mugore bitaraba nabi cyane.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abagabo bakomoka i Cyangugu ntibaha agaciro ni abo kwigishwa n’ubwo atari bose. Erega uwo yashyize mu bikorwa ya mvugo ngo urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro! Ntabwo aramenya ko umugore ari umutima w’urugo. Ubwo se iyo ukomerekeje umutima urwo rugo rusigara rute?

Ukuri yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Abagabo bakomoka i Cyangugu bakeneye inyigisho bakamenya ko umugore na we ari umuntu utekereza. Mu muco wabo nta mugore uhabwa agaciro n’ubwo atari bose ariko ni bo benshi. Erega uwo mugabo noneho yashyize mu bikorwa ya mvugo ngo urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro! Ni ugusenga cyane isi irashaje! Nyamara iyo umugabo n’umugore barahira mu rusengero babwirwa ko babaye umubiri umwe. Ubwo se arumva atarikase ko umugore yavuye mu rubavu rw’umugabo?

Uwayiragije yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Iri niryo rondo naho abandi baratubeshya pe!!!aba bantu bari baraye irondo bazahabwe igihembo mu rwego rwo kugira ngo n’abandi babonereho!biragaragara ko ari inyangamugayo rwose!Naho ubundi abantu babaye nk’ibisimba we!iyo ntekereje ibibera mungo numva ntazashaka!gusa Imana ni nziza yo yaremye urukundo, iyo ugize amahirwe ukabona urukundo ruzima ndibaza ibi bitaba!

Love yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka