Nyamasheke: Umucungamutungo wa SACCO yatawe muri yombi akekwaho gukoresha impapuro mpimbano

Nyirambonyimana Noella w’imyaka 36 y’amavuko wari Umucungamutungo (Comptable) wa Koperative Umurenge SACCO yo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi kuri uyu wa 19/01/2013 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano ngo anyereze umutungo.

Nyirambonyimana yafatanywe amafishi bikekwa ko ari amahimbano, akaba afungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga mu gihe hagishakishwa ibindi bimenyetso.

Uyu mugore wacungaga umutungo wa Koperative Umurenge SACCO ya Karengera mu karere ka Nyamasheke yafatiwe mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19/01/2013 nyuma y’uko muri SACCO yacungiraga umutungo hagaragaye amafishi akekwa kuba amahimbano.

Muri ayo mafishe harimo iriho amafaranga ibihumbi 550 yo ku itariki 8/01/2013 yamaze kubikuzwaho amafaranga ibihumbi 200.

Indi fishi ya kabiri ikekwaho kuba iy’impimbano yakozwe n’uyu mucungamutungo ni iy’amafaranga ibihumbi 375 yo ku wa 18/01/2013, ariko kugeza ubwo yatabwaga muri yombi ahagana saa munani (14h00) zo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 19/01/2013 yari yamaze kubikuzwaho amafaranga 300.

Izi fishi zombi zanditseho amazina ya ba nyirazo batandukanye ndetse na numero zazo, ariko bikekwa ko ari ibihimbano.

Nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho icyo cyaha, Nyirambonyimana Noella yahise yoherezwa kuri Station ya Police ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, ari na ho afungiye kugeza ubu mu gihe iperereza kuri icyo cyaha akekwaho rigikomeje.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka