Nyamasheke: Inkuba yakubise ishuri, abanyeshuri barahungabana cyane

Abanyeshuri barindwi bo ku rwunge rw’amashuri rwa Bigutu ruri mu Murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bahungabanye bikomeye bitewe n’inkuba yakubise inyubako z’iryo shuri mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 10 Ukwakira 2012.

Aba banyeshuri bahise bajyanwa ku bitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke.

Iyo nkuba yakubise nyuma y’imvura yari imaze kugwa mu ma saa tanu cyakora ngo nta cyo yatwaye inyubako y’iryo shuri; nk’uko bisobanurwa n’umwarimu ukuriye icyiciro cy’amashuri abanza (responsable) mu Rwunge rw’Amashuri rwa Bigutu, Kubwimana Alphonse.

Kubwimana yadutangarije ko iyo nkuba yakubise, maze abana bagakangarana, bakihindira munsi y’intebe, bamwe muri bo bagahungabana cyane.

Nyuma y’uko guhungabana, imbangukiragutabara (Ambulance) yo ku bitaro bya Bushenge yahise ihagoboka ifasha abo banyeshuri kugezwa ku bitaro bya Bushenge.

Abanyeshuri bahungabanye barimo abakobwa batandatu n’umuhungu umwe; cyakora ubwo twakoraga iyi nkuru, umukobwa umwe muri abo yari amaze koroherwa.

Urwunge rw’Amashuri rwa Bigutu ruri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke nta turindankuba (paratoneur) rigira.

Mu mabwiriza y’akarere ka Nyamasheke ajyanye no kwirinda ibiza, harimo ko inyubako zihurirwamo n’abantu benshi zikwiriye kubakwa hatekerezwa uko bakwirinda ibiza birimo n’ikibazo cy’inkuba zikunze kwibasira aka karere k’imisozi miremire.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka