Nyamasheke: Inkongi y’umuriro yatwitse ishyamba, hashya hegitari 16

Inkongi y’umuriro yabaye tariki 25/06/2013 ndetse umuriro ukaza kongera kwihembera ku munsi wakurikiyeho yibasiye ishyamba ryo mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke utwika ishyamba rifite ubuso busaga hegitare 16.

Uyu muriro waje kuzima ku manywa ya tariki 26/06/2013 ku bufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi; cyakora ngo habayeho ugutinda gutangwa kw’amakuru ari na byo bishobora kuba byarateye gushya kw’igice kinini, nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe amashyamba mu karere ka Nyamasheke.

Ishyamba ryahiye ni iriri ku musozi wa Rongero mu mudugudu wa Mitanga, mu kagari ka Karengera mu murenge wa Kilimbi. Muri iri shyamba ryahiye harimo igice cya Leta kingana na hegitare 3 ndetse n’ahasaga hegitare 13 h’abaturage.

Nta makuru nyayo aramenyekana y’icyatwitse iri shyamba cyakora ngo harakekwa abantu babarizaga hafi y’aho inkongi yatangiriye kandi ngo babazaga imbaho mu buryo butemewe. Cyakora ubwo iyo nkongi yibasiraga ishyamba, abo babaji ntabwo bagaragaye.

Uyu muriro ngo watangiye mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 25/06 uza kuzima nimugoroba ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano cyakora ku wa 26/06/2013 na none ngo wongeye kwihembera utwika ikindi gice cy’ishyamaba, uza kongera kuzima mu ma saa saba z’amanywa.

Ishyamba ryahiye rigera kuri hegitare 16.
Ishyamba ryahiye rigera kuri hegitare 16.

Umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe amashyamba, Ntawukirabizi Innocent atangaza ko byabanje kugorana kuzimya hakiri kare kuko amakuru atatanzwe ku gihe kugira ngo inzego zishinzwe ubukangurambaga zitabaze abaturage. Cyakora ngo nyuma y’uko amakuru atanzwe, inkongi y’umuriro yabashije kuzima.

Ntawukirabizi atanga ubutumwa ku baturage bw’uko muri iki gihe cy’impeshyi, abantu bose bakora ibikorwa byo gusarura amashyamba baba babihagaritse bitewe n’uko ibyatsi biba byumye kandi bikaba bishobora gukongezwa mu buryo bworoshye.

Uyu mukozi ukurikirana ibijyanye n’amashyamaba umunsi ku munsi avuga ko ubusanzwe ibikorwa byo gutwika amakara bikoresha umuriro bigomba guhagarara ariko n’ababaza imbaho bakaba bakunze guteka aho babariza cyangwa se bakaba bakoresha ibishirira banywa itabi; bityo na bo ngo bakaba bagomba guhagarika ibyo bikorwa mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’amashyamba bayarinda inkongi muri iki gihe cy’impeshyi.

Hagati aho, ahahiye iryo shyamba habaye hashyizweho abaturage b’abakorerabushake bagenerwa agahimbazamusyi kugira ngo ahakwihembera umuriro babe bahita bawuhosha.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ewsa koko irashaka iki, ndabona abayozi bayo bananiwe pe. hahahhhhhhhhhhhhhhh!

boubou yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka