Nyamasheke: Inkangu yahitanye umubyeyi, umwana ajyanwa mu bitaro

Umugore witwa Kanakuze Alphonsine yitabye Imana mu ijoro rishyira uwa 18/04/2013 azize inkangu yatengukiye inzu yari aryamyemo mu mudugudu wa Mburabuturo, akagari ka Gitwe mu murenge wa Karambi wo mu karere ka Nyamasheke.

Umwana wa nyakwigendera w’umwaka umwe n’igice we yakomeretse ariko yajyanywe mu bitaro.

Ibi byago byahitanye umuntu byabaye mu muryango w’umugabo witwa Kabungo Vianney washakanye na Mukankomayombi Bellancilla. Uyu muryango ukaba wari ugizwe n’abantu umunani babaga mu rugo harimo n’uyu mukobwa wabo wahitanywe n’inkangu witwa Kanakuze Alphonsine wari warabyariye iwabo.

Ahagana saa cyenda z’ijoro ryo ku wa 17/04/2013 ni bwo inkangu yatengutse maze igwira uruhande rw’icyumba uyu mugore wabyariye iwabo yararagamo ahita yitaba Imana. Iyo nzu yahise isenyuka ariko abandi babasha gusohoka mu nzu ari bazima.

Nyuma yo gusohoka bahise batabaza, abantu babasha kuhagera bavanamo umurambo wari wagwiriwe n’inkangu, ariko umwana we bari bararanye yabashije kurokoka ariko yakomeretse.

Uyu mwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ngange ariko ahageze bahita bamwohereza ku Bitaro bya Kibogora, ari na ho arwariye kugeza ubu.

Uwimbabazi Vedaste ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu kagari ka Gitwe wabashije kuhagera yatangarije Kigali Today ko nyuma y’ibyo byago byagwiriye uwo muryango, abaturage bo muri ako kagari bakusanyije inkunga kugira ngo babashe gushyingura nyakwigendera.

Abaturage kandi bacumbikiye abo muri uyu muryango wasizwe iheruheru no gutenguka kw’iyo nkangu.

Umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke urangwa n’imisozi igiye itumbaraye ku buryo n’iyo umuturage agiye kubaka, mu bijyanye no gusiza usanga haruguru hasigaye umukingo muremure.

Imvura imaze iminsi igwa ni ikibazo cyane, by’umwihariko ku butaka bw’akarere ka Nyamasheke bigaragara ko bworoshye ndetse bukaba bukunze gutenguka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka