Nyamasheke: Inama y’umutekano yafashe ingamba zo kurwanya ba rutwitsi

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yabaye tariki 11/07/2012 yafashe ingamba zo kwegera abaturage bakabasobanurira uko bakwiye kwitwara ngo birinde impanuka y’umuriro cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi.

Akarere ka Nyamasheke kigeze kwandika amateka mu kwibasirwa n’inkongi y’umuriro; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ako karere, Habyarimana Jean Baptiste, usaba ko buri wese akwiye kugira uruhare ngo aya mateka mabi ntazongere kubaho.

Uretse inkongi yibasira parike ya Nyungwe, byaje kugaragara ko n’amashyamba asanzwe y’amaterano nayo akunze kwibasirwa n’inkongi dore ko byanatangiye kugaragara mu mirenge imwe n’imwe.

Umurenge wa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke ni umwe mu yahuye n’impanuka y’inkongi y’umuriro muri uyu mwaka. Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Mutuyimana Gabriel, avuga ko nyuma yo guhura n’iyo mpanuka bafashe ingamba zikarishye ngo birinde indi nkayo.

Abitabiriye inama y'umutekano y'akarere ka Nyamasheke tariki 11/07/2012.
Abitabiriye inama y’umutekano y’akarere ka Nyamasheke tariki 11/07/2012.

Imirimo yose ikorerwa mu mashyamba ishobora guteza inkongi nko gutwika amakara, ababaji bajyaga batwika impaho, ubuvumvu (guhakura), n’iyindi byahagurukiwe; nk’uko Mutuyimana abyemeza.

Avuga ko ndetse abantu bakora imirimo nk’iyi bari gukorerwa urutonde ngo bajye babasha gukurikiranwa umunsi ku wundi.

Umwanzuro wo kumenya abantu bakora imirimo nk’iyi ndetse n’abandi bakekwaho kuba bagira aho bahurira n’inkongi z’umuriro ngo bajye bitabwaho ni nawo wafashwe ku mirenge yose, ibi bikaba biri mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano w’imisozi n’amashamba muri iki gihe cy’impeshyi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyamasheke gukora nikare Ndongozi mugire ubukire

hakizimana antoine yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka