Nyamasheke: Inama y’umutekano y’umurenge wa Bushekeri yashimangiye amasaha y’utubari

Inama y’umutekano yaguye y’Umurenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14/12/2012, yemeje ko utubari tugomba gufungura guhera Saa Cyenda z’amanywa tugafunga saa Mbiri z’ijoro, andi masaha tukaba dufunze.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe ibyinshi mu bibazo biteza umutekano muke, by’umwihariko nk’ibyaha by’ubusambanyi ku ngufu n’urugomo bikunze gukomoka ku kibazo cy’ubusinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Eloi Munyankindi, yasabye abitabiriye inama, by’umwihariko abayobozi b’imidugudu, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro kugira ngo amasaha y’ifungwa ry’utubari yubahirizwe.

Inama yari yitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abaturage, abacuruzi n'inzego z'umutekano n'abandi bafite aho bahuriye n'umutekano mu murenge.
Inama yari yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abaturage, abacuruzi n’inzego z’umutekano n’abandi bafite aho bahuriye n’umutekano mu murenge.

Uyu muyobozi avuga ko hagiye gukazwa ingamba zirimo n’ibihano ku batazubahiriza aya mabwiriza.

Mu tubari dutandukanye two mu bice by’icyaro, byakunze kugaragara ko tutubahiriza amasaha y’ifunga n’ifungura ku buryo ahenshi usanga banafungura utubari mu masaha ubusanzwe yagenewe indi mirimo.

Iki kibazo gikunze guteza ubusinzi mu baturage akenshi bubakoresha ibikorwa by’urukozasoni. Ikindi ni uko ubu businzi buba intandaro yo kudindira mu iterambere mu gihe amasaha bagakoresheje mu bikorwa bnibateza imbere usanga bayamara bibereye mu kabari.

Ubu businzi kandi bukunze no kuba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango kuko abenshi mu bizihirwa n’utubari cyane, abaturage bavuga ko basubira inyuma bagasahura n’umutungo wo mu ngo kugira ngo babone ayo banywera.

Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zikorera muri uyu murenge, zirimo abashinzwe umutekano, abayobozi b’utugari n’imidugudu, abayobozi b’Ibigo by’amashuri, abahagarariye inkeragutabara, abakuriye udusantere tw’ubucuruzi n’abandi bafite aho bahuriye n’umutekano.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka