Nyamasheke: Imodoka y’Impala yagonze umumotari akomereka mu mutwe

Imodoka yo mu bwoko bwa COASTER ifite plaque RAC 156G ya sosiyete itwara abagenzi “Impala” yagonze umumotari ahita akomereka mu mutwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20/11/2012 ahagana saa tanu n’igice.

Nk’uko bitangazwa n’ababibonye, ngo iyi modoka yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali yagonze uyu mumotari ubwo yari akase imbere yayo mu ikoni riherereye i Ntendezi mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamamasheke.

Gahinda Elias w’imyaka 36 wari utwaye moto TVS/Victor ifite plaque RC 382B yahise ajyanwa ku bitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, aho inzego z’umutekano zikomeje gukangurira abakoresha umuhanda kwitwara neza kandi birinda icyateza impanuka.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka