Nyamasheke: Imodoka y’abashinwa yagonze umuntu ahasiga ubuzima
Ikamyo ya sosiyete y’abashinwa iri gukora umuhanda Buhinga-Tyazo yagonze umuntu wari uri kuri moto maze ahita yitaba Imana tariki 13/08/2012 saa tanu z’amanywa mu karere ka nyamasheke, umurenge wa Bushekeri.
Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Mitsubishi ifite nomero IT 628 RC yari itwawe n’umushoferi witwa Nyirinkindi Asman w’imyaka 51 y’amavuko yagonganye na Moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite nomero RA 820 J itwawe na Nkusi Aimable w’imyaka 28.
Uwari uri kuri moto ngo niwe wari uri mu makosa kuko yaciye ku modoka yari iri imbere ye mu ikorosi akiba umuhanda maze agahita ahura n’iyi kamyo ikamugonga; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi.
Nkusi yavukaga mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe akagari ka Kamatita akaba yakoraga akazi k’ubukanishi, asize umugore bari bamaranye ukwezi kumwe.
Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari wajyanywe ku bitaro naho umushoferi w’iyi kamyo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo.