Nyamasheke: Imodoka y’abashinwa yagonze umuntu ahasiga ubuzima

Ikamyo ya sosiyete y’abashinwa iri gukora umuhanda Buhinga-Tyazo yagonze umuntu wari uri kuri moto maze ahita yitaba Imana tariki 13/08/2012 saa tanu z’amanywa mu karere ka nyamasheke, umurenge wa Bushekeri.

Iyi kamyo yo mu bwoko bwa Mitsubishi ifite nomero IT 628 RC yari itwawe n’umushoferi witwa Nyirinkindi Asman w’imyaka 51 y’amavuko yagonganye na Moto yo mu bwoko bwa AG100 ifite nomero RA 820 J itwawe na Nkusi Aimable w’imyaka 28.

Uwari uri kuri moto ngo niwe wari uri mu makosa kuko yaciye ku modoka yari iri imbere ye mu ikorosi akiba umuhanda maze agahita ahura n’iyi kamyo ikamugonga; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi.

Nkusi yavukaga mu karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe akagari ka Kamatita akaba yakoraga akazi k’ubukanishi, asize umugore bari bamaranye ukwezi kumwe.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari wajyanywe ku bitaro naho umushoferi w’iyi kamyo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imwakire mubayo.

Habineza yanditse ku itariki ya: 14-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka