Nyamasheke: Batandatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Daihatsu yabereye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke tariki 09/06/2013 yakomerekeyemo abantu batandatu bahise bajyanwa ku Bitaro bya Bushenge.

Iyi modoka yari itwaye abaririmbyi ba Chorale ya ADEPR Mugera bajyaga kuririmba ku rusengero rwa Mont Cyangugu ruri mu karere ka Rusizi, ariko ubwo yari igeze mu gahanda gato ko mu kagari ka Bulimba irimo guterera, ngo yasubiye inyuma, ibura feri, maze ihita ibirinduka, abantu barakomereka.

Uretse umubare w’abantu batandatu bakomeretse bakajyanwa mu bitaro, ntitwabashije kumenya neza umubare w’abantu bari bayirimo; cyakora ngo yari ifite ubwishingizi bw’abantu 30.

Impanuka y’iyi modoka ifite plaque RAA 936 S ngo birakekwa ko yaba yatewe n’uburangare bw’umushoferi wayo witwa Rudahunga Francois kuko ngo yatwaye imodoka ahantu habi, hazamuka, mu gahanda gato ko mu cyaro kandi azi ko iyo modoka irimo abantu inyuma.

Kuva iyi mpanuka ibaye ahagana saa moya za mugitondo cya tariki 09/06/2013, kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 10/06/2013, umushoferi w’iyi modoka yari yacitse atarabonerwa irengero.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko kweri abandika inkuru baba bazi ibyo bandika?
Emmanuel ati Toyota Daihatsu.Muhemberwa amagambo menshi mwandika cg muhemberwa amakuru meza agera ku bantu arimo gusesengura.
Kamichi ati: Ntugakunde byacitse.

Bibiane yanditse ku itariki ya: 11-06-2013  →  Musubize

toyota daihatsu iyo marque nibwo ikigera mu rwanda buriya abashoferi ntibaramenya kuyitwara twihanganishije abahuye n’impanuka nyagasani akomeze abarinde

maki yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

toyota daihatsu iyo marque nibwo ikigera mu rwanda buriya abashoferi ntibaramenya kuyitwara twihanganishije abahuye n’impanuka nyagasani akomeze abarinde

maki yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka