Nyamasheke: Abaturage basanze gerenade ahakorwa umuhanda

Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa gerenade byatoraguwe ahakorwa umuhanda wa kaburimbo mu mudugudu waButangata, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke tariki 26/12/2012.

Izi Gerenade zabonywe n’abakozi ba Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke maze bahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

Izo gerenade zo mu bwoko bwa TOTAS ngo zari zishaje bigaragara ko ari iza cyera. Gerenade ya mbere yatahuwe saa yine n’iminota 40 (10h40’) za mugitondo ibonwa n’umukozi wa Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda (CHINA ROAD &BRIDGE CORPORATION) witwa Sahinkuye Daniel.

Sahinkuye na bagenzi babonye iyi gerenade aho bashakaga kuzamura urukuta rw’amabuye (mur de soutennement) hatengutse munsi y’umuhanda.

Bakimara kuyibona bahise babimenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano na zo zahise zihagera byihuse.

Mu gukomeza gukora n’ubushishozi, ku isaha ya saa cyenda n’igice (15h30’), aba bakozi bongeye kuvumbura indi gerenade muri sentimetero 60 z’ahavumbuwe iya mbere.

Na none bahise babimenyesha inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Ahagana saa kumi n’imwe n’igice, izi gerenade zose zari zamaze guturitswa n’inzego zishinzwe umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri watahuwemo ibyo bisasu, ari we Munyankindi Eloi yongeye gusaba abaturage ko mu gihe babonye ibyuma batazi bajya biyambaza inzego z’umutekano kugira ngo hatagira uwo bihitana kandi agashima intambwe n’imyumvire abaturage bagezeho yo kugira amakenga mu gihe bahuye n’ibyuma batazi ibyo ari byo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka