Nyamasheke: Abantu 12 baguye mu Kivu babiri bahasiga ubuzima
Kuri uyu wa kane tariki 05/07/2012 mu masaha ya saa tanu z’amanywa, abantu 12 barohamye mu kiyaga cya Kivu babiri muri bo bahasiga ubuzima, abandi 10 barohorwa ari bazima.
Aba bantu barohamye mu kiyaga cya Kivu bari baturutse mu mudugudu wa Gahanda mu kagari ka Butare ko mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke.
Bari bagiye gusaba umugeni ahitwa mu rugari mu murenge wa Macuba, bakaba bari bagiye mu bwato bukoresha ingashya.
Ubwo bageraga hagati mu Kivu, haje umuhengeri maze urabaroha babiri muri bo bahasiga ubuzima. Umurambo w’uwitwa Ndorayabo Abias wabashije kuboneka ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo w’uwitwa Iyamuremye Alias wari utaraboneka.
Abandi 10 babashije kurohorwa; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Niyonzima Jacques abitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyonkuru irababaje reta ikwiye guhagurukira ayomato atujuje ibyangombwa agakurwa mukiyaga cya kivu.