Nyamasheke: Abana babiri bafashwe bari bagiye mu buzererezi

Ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bwatumye abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 14 n’undi w’imyaka 15 bo mu karere ka Nyamasheke bari bayobotse inzira y’ubuzererezi batarurwa basubizwa mu miryango yabo.

Aba bana bombi bari bakiga mu mashuri abanza bafatiwe ahitwa ku Buhinga mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 01/04/2013 ubwo berekezaga mu mujyi wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi, bakaba bavugaga ko bari bagiye gushakayo akazi.

Aba bana nta gikapu cyangwa ikindi kintu bari bitwaje uretse ko bari bambaye imyenda myinsi igerekeranyije kandi itameshe ku buryo byagaragaraga ko bafite umugambi wo kujya ahantu kure mu buryo bw’amayeri bakaza kuyiyambura bahageze.

Aba bana b’abakobwa bombi bigana ku Rwunge rw’Amashuri rwa Cyavumu mu murenge wa Macuba ngo basanzwe ari inshuti, bapanze ubwabo umugambi wo kuzajya gukorera amafaranga mu mujyi wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi ngo kuko bumvaka ko “hari amafaranga ashyushye”, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Nyuma y’uko banogeje uwo mugambi tariki 29/03/2013 ngo kuri iki Cyumweru cya Pasika, tariki 31/03/2013 Iradukunda (w’imyaka 15) yavuye iwabo mu kagari ka Vugangoma mu murenge wa Macuba aza kurara iwabo wa Iradukunda (w’imyaka 14) mu kagari ka Susa ko mu murenge wa Kanjongo kugira ngo barare hamwe baze guhagurukira icyarimwe.

Aba bana bafatiwe mu nzira bagiye mu buzererezi mu mujyi wa Kamembe.
Aba bana bafatiwe mu nzira bagiye mu buzererezi mu mujyi wa Kamembe.

Bitewe n’uko bashakaga kugenda ababyeyi batabizi, aba bana (bagereranyije) bavuga ko bahagurutse “nka saa cyenda n’igice z’ijoro kuko bwari bwije”. Ubwo ngo bihereje inzira bonyine, ariko umwe muri bo: Iradukunda akaba yari azi i Kamembe kuko ngo yigeze kujyanayo n’abandi bantu gusura imiryango.

Ubwo bari barenze gato ahitwa mu i Tyazo mu rukerera, bahuye n’umumotari maze ababaza aho bajya, bamubwira ko barimo kujya i Kamembe gushakayo akazi.

Uwo mumotari ngo yabarebye abona ni abana batoya bagakwiye kuba biga maze atekereza uko yamenyesha ubuyobozi amakuru y’uko abo bana bagiye mu buzererezi.

Uwo mumotari werekezaga ku Buhinga (hagana i Kamembe) ngo yabatwaye kuri moto bombi ariko agiye kuhabageza abavana kuri moto ngo bagenze amaguru, noneho abatanga imbere ajya kubimenyesha ubuyobozi bw’akagari ka Buvungira ko hari abana batorotse.

Mu gukomeza bazamuka bagenza amaguru, ubwo aba bana b’abakobwa bari bageze ku Buhinga, umumotari yari akirimo kubagendera bugufi ku buryo n’ubuyobozi bw’akagari bwari bwahageze, abana bahita bafatwa bajyanwa ku biro by’akarere ka Nyamasheke kugira ngo basubizwe mu miryango yabo.

Nubwo bari bafashe uwo mugambi ariko, ngo basa n’aho batari bazi inzira neza uretse gutumbira icyerekezo kandi nta muntu n’umwe bari basanze i Kamembe wari kubashakira akazi uretse ko bo ubwabo (nk’uko babidutangarije), ngo akazi kose bari kubona bari kugakora.

Igitekerezo batubwiye cyatumye bahaguruka kikaba ari uko bashoboraga gukorera nk’amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi (5,000 RwF).

Bari bagerekeranyije imyenda.
Bari bagerekeranyije imyenda.

Cyakora nyuma yo gutabwa muri yombi basa nk’aho ari bwo batangiye gutekereza ku makosa bari bakoze maze bavuga ko nibagira amahirwe yo gusubizwa mu miryango yabo basaba imbabazi ababyeyi kandi barahira ko batazongera gukora ayo makosa, ahubwo ko bagiye gukomeza amasomo yabo, dore ko n’ubundi bose bigaga mu mashuri abanza; umwe mu mwaka wa 4 naho undi mu mwaka wa 5.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine ashimira ubufatanye bw’abamotari mu kubungabunga umutekano ndetse no kurwanya ubuzererezi.

Madame Gatete asaba ko ababyeyi barushaho kuba maso bakaganira n’abana babo kugira ngo ikibazo cy’ubuzererezi gicike ariko kandi agasaba abana ko bakwiriye kunyurwa n’imibereho babayeho mu miryango yabo kandi bagaharanira kwiga kugira ngo ubushobozi bifuza bazabwigezeho nyuma yo kurangiza kwiga, cyane ko amashuri yegerejwe buri wese kandi umwana w’Umunyarwanda akaba afite uburenganzira bwo kwiga kugeza arangije amashuri yisumbuye ku buntu.

Aba bana bombi bafite ababyeyi bose kandi nk’uko babidutangarije, ngo nta kibazo kidasanzwe cy’ubukene kiri mu miryango yabo uretse “ubugoryi n’uburara” byari byabateye kuzerera, nk’uko babidutangarije.

Iki kibazo cy’aba bana cyari kivutse mu gihe akarere ka Nyamasheke kiyemeje kurwanya no guca ubuzererezi ndetse kagahamya ko gashaka kurandura burundu ikibazo cy’abana bata ishuri.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega Nyamasheke nakarere gateye ubute, kugirango ubone imibereho biragoye niyo mpamvu abana bacika bakigendera, ubu nange nacikiye i kigali kandi maze kubona ubuzima kurusha uko narimpeze mubwigunge bwinyamasheke, nabahakorera ntibahakunda, warira he agafaranga kawe, ntaho pe, uza i kamembe ugapfa kugura nako kaburuchete tu.

nshimiye yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka