Nyamasheke: Abagabo babiri bo mu mirenge itandukanye bafungiye urugomo rwo gukomeretsa

Abagabo babiri bo mu karere ka Nyamasheke, umwe wo mu murenge wa Macuba n’undi wo mu murenge wa Karambi bafungiye kuri Station ya Police ya Kanjongo muri aka karere nyuma y’uko bakoze urugomo, buri wese mu murenge we agakomeretsa umuntu.

Sibomana Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko wo mu murenge wa Macuba, mu kagari ka Rugari mu mudugudu wa Rwamiko yakubise icupa mu mutwe umugabo witwa Manirafasha Jean Paul, akamukomeretsa. Ibi yabikoze ahagana saa moya n’igice (19h30’) z’umugoroba wo kuri iki cyumweru, tariki 21/04/2013.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Hanika kiri muri uyu murenge wa Macuba naho Sibomana Emmanuel ahita atabwa muri yombi n’abaturage bamushyikiriza Polisi y’Igihugu ikorera muri aka gace.

Undi ni uwitwa Kayitsinga Gaspard w’imyaka 28 y’amavuko wo mu murenge wa Karambi mu kagari ka Gitwe mu mudugudu wa Giti wakomerekeje mukuru we Habiyambere Cissien akoresheje icyuma. Uru rugomo rwabaye ahagana saa yine z’ijoro rukaba rwatewe n’ubusinzi, nk’uko byatangajwe n’ababishinzwe.

Uwakomerekejwe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Ngange muri uyu murenge wa Karambi naho murumuna we wamukomerekeje ahita ajyanwa gucumbikirwa kuri Station ya Police ya Kanjongo.

Nubwo ibi byaha byabereye mu mirenge itandukanye kandi ababikoze bakaba nta huriro bari bafite, icyo bihuriyeho byose ni uko byatewe n’ubusinzi.

Ni kenshi inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano zishishikariza abaturage kwirinda ubusinzi kuko bukunze kuba intandaro y’ibyaha byinshi ndetse no gukoresha abantu ibyo batatekereje.

Ibyaha bigaragara mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko ibijyanye n’urugomo rwo gukubita no gukomeretsa bikunze guterwa n’ubusinzi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka