Nyamagabe: Umurambo w’umukobwa w’imyaka 19 wabonetse mu ishyamba

Umurambo wa Mukashema Therese, umukobwa w’imyaka 19 wari utuye mu kagari ka Nyarurambi ko mu murenge wa Musebeya wo mu karere ka Nyamagabe wabonetse mu ishyamba ryo muri aka kagari tariki 08/08/2012 watemeguye.

Ababonye uyu murambo bemeza ko Mukashema Therese yishwe atemwe mu ijosi no ku bikanu. Kugeza ubu uwishe uyu mukobwa ntabwo yari yemenyekana gusa hari abatawe muri yombi bakekwa kuba aribo bamwishe.

Amakuru dukesha abaturanyi ba nyakwigendera atangaza ko yishwe ku gicamusi cyo ku itariki ya 08/08/2012 akicirwa mu ishyamba ry’umugabo witwa Nkurunziza David aho yari yagiye gutashya inkwi.

Nyiri ishyamba nawe akekwaho kuba yarishe uyu mukobwa kuko ngo yakundaga no kuvuga ko umuntu uzamugerera mu ishyamba azamwica.

Ntawukuriryayo Evalitse, umuturanyi wa nyakwigendera yatangarije Kigali Today ati “ngo yahoraga [Nkurunziza] avuga ngo uwo mukobwa ajya gutora inkwi mu ishyamba rye ngo akanamusoromera n’intoryi kandi ngo akavuga ko azamwica.”

Nkurunziza ahakana ko ariwe wishe uyu mukobwa gusa iperereza ryo riracyakomeje. Umurambo wa nyakwigendera wo warangije gushyingurwa nyuma yo gukorerwa ibizami kwa muganga.

Nyuma y’uru rupfu rwa Mukeshimana, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwagenderereye abaturage bo mu murenge wa Musebeya kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012 bubasaba gufatanya n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano wabo.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye abaturage ati “mudufashe kubacungira umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we kandi muduhe amakuru ku gihe”.

Umurambo wa Mukeshimna wabonetse nyuma y’iminsi 4 habonetse undi murambo w’umusaza w’imyaka 70 witwa Simbiga Justus mu murenge wa Buruhukiro. Uwo murambo w’umusaza wabonetse hafi y’ishyamba rya Nyungwe nyuma y’ibyumweru bibiri yaraburiwe irengero.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Mana koko ibyo n’iki !Igihe bahereye bica koko nanubu Iyo badatinye Imana nti barambirwa!Ariko ukuboko kwakoze amaraso kuba kwaranduye!Ariko icyambwira bo bakoze muamabuy bajye bica abandi nabo baziko ariyo bjya!

Beneguhirwa aline yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka