Nyamagabe: Umugore w’imyaka 53 yiyahuriye ku mukwe we

Usabyemariya Angelina, umugore w’imyaka 53 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano yiyahuje umugozi maze ahita ahasiga ubuzima aho yari yaraje gusura umukwe we utuye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013 nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ubwo umukobwa we yavaga ku kazi akamusanga mu gikoni yiyahuye, dore ko uru rugo ngo nta n’umukozi rugira.

Uyu mugore ngo yari ahamaze nk’ibyumweru bibiri ariko akaba atari abanye neza n’umugabo we, bishoboka ko yari aje ashaka kuba atuje, ngo akaba yarabanje kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana nk’iminsi itatu mbere y’uko yiyahura; nk’uko byatangajwe na Nyirakanani Emerance uyobora akagari ka Nyamugari.

Umurambo w’uyu mugore wahise ujyanwa ku bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma, hanyuma uhita ujyanwa iwabo i Nyamasheke.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngo yariyahuye, ngo umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma ngo bamneye icyo yazize, izi nyandiko nsinzikunda, muravuze ngo yariyahuye , irindi suzuma niryiki?

yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka