Nyamagabe: Hagiye gushyirwa ingufu mu kwimura abaturage batuye muri High risk zones

Mu nama ya komite ishinzwe imiturire mu karere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2013, hafashwe ingamba zo kwihutisha ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye bagatuzwa mu midugudu hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Kugeza ubu mu karere ka Nyamagabe kose hagaragara ingo zigituye muri high risk zones zisaga gato 3000 zikeneye kwimurwa zigatuzwa ahantu hatateza abazituyemo ibibazo byo kwibasirwa n’ibiza, mu gihe iyi gahunda yo kwimura abatuye habi igomba kuba yarangiye mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2013.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Mukarwego Umuhoza Immaculée yasabye komite ishinzwe imiturire kongera imbaraga mu kwimura abaturage batuye habi kandi bigakorwa mu buryo burambye.

Ati: “Dushyire imbaraga mu gutuza abaturage mu midugudu kandi batuzwe neza kugira ngo tutazongera guhura n’ibibazo biterwa n’imiturire mibi”.

Abagize komite ishinzwe imiturire mu karere ka Nyamabage mu nama.
Abagize komite ishinzwe imiturire mu karere ka Nyamabage mu nama.

Kugeza ubu ingo zose zigituye nabi ziri gushyirwa mu byiciro bitatu hakurikijwe ubushobozi bwa ba nyirazo, abakene batabasha kwiyimura, abahabwa ubufasha nabo bagashyiraho akabo ndetse n’abafite ubushobozi bwo kwiyimura ku giti cyabo, hakaba hagiye kongerwa ingufu mu gukora ubukangurambaga no kureba ubufasha bwahabwa abatishoboye.

Mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda yo kwimura abatuye habi, komite ishinzwe imiturire yanashyizeho ingengabihe izagenderwaho iyi mpeshyi ikazabyazwa umusaruro, kugira ngo mu kwezi kwa cyenda bazabe bishimira ko nta mututrage ugituye habi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka