Nyamagabe: Abaturage bataburuye imbunda bari guhinga

Kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012 mu masaha ya saa moya z’igitondo, abaturage babiri bataburuye imbunda ebyiri hamwe n’amasasu ubwo bari bari guhinga mu mudugudu wa Nyamigina mu kagari Gakoma ko mu murenge wa Tare.

Izi mbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG (Submachine gun) ziri kumwe na magazine zazo ebyiri zuzuye amasasu ndetse n’andi 70 afunze mu ishashi zabonywe n’uwitwa Nzeyimana Félécien w’imyaka 57 ari kumwe na Shumbusho w’imyaka 38.

Aba bagabo barimo bahinga mu isambu ya Hafashimana Cyriaque iri mu gishanga ; nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe umutekano mu karere ka Nyamagabe, Kamasa Ignace.

Nyiri uyu murima ngo nawe ntiyari azi ko izi ntwaro zitabyemo ngo kuko yaherukaga kuwuhinga kera.

Imbunda zatoraguwe zarangiritse ku buryo nimero zazo zitagaragara.
Imbunda zatoraguwe zarangiritse ku buryo nimero zazo zitagaragara.

Kubera ingesi yariye izi mbunda ntabwo nimero zazo zibasha kugaragara ndetse n’ibice bikoze mu giti bikaba byaraboze, bishoboka ko izi mbunda zimaze igihe kinini zitabye muri uyu murima.

Izi mbunda ndetse n’aya masasu byashyikirijwe burigade ya 307 ikorera mu karere ka Nyamagabe.

Minisiteri y’umutekano ihora isaba Abanyarwanda baba bazi ahantu hakiri intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kuziyishyikiriza kuko usanga abazifite baba bagamije kuzikoresha ibintu bibi.

Uko zari zibitse mu butaka.
Uko zari zibitse mu butaka.

Muri rusange umutekano mu karere ka Nyamagabe muri uku kwezi kwa 10 uhagaze neza, n’ubwo hatabuze ibikorwa bike biwuhungabanya bishingiye ahanini ku byaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ndetse n’impanuka.

Hagaragaye kandi ikibazo cyo kwangiza ibidukikije, imirenge ya Kitabi na Kamegeli ikaba yarahagaritswe mu gusarura amashyamba, iki cyemezo kikaba cyarafatiwe mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere yo ku wa 02/10/2012.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo koko

kora yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ziriya mbunda biragaragara ko abazihishe hariya hantu ari abantu bazi kuzikoresha . icyo nakwemeza ntabwo ari amabandi . iyo urebye uburyo za bitswe mo ( sharijeri ibitse ukwayo) kuzibika mu mashashi (bisaba umuntu wabihuguwe mo, kuko amashashi ashobora kumara imayak nimyaka atarabora) . hariya hantu hahoze ari muri zone tirikwaze, interahamwe na ba ex FAR niho bari baragize indiri yabo bakingiwe ikibaba ningabo za bafaransa(igihe bari bamaze gukora jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994). ziriya mbunda zi fitanye isano nabo kuko bibwiraga ko bazagaruka gutera urwanda.

papy yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka