Nyamagabe: Abaturage barasabwa kutirara n’ubwo hari umutekano

Aganira n’abaturage b’umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye tariki 29/12/2012, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amayepfo, Major General Mubarak Muganga yasabye abaturage kutirara n’ubwo bafite umutekano usesuye.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyepfo yabwiye abaturage ko nk’uko umuntu adahaga ngo ntazongere kwifuza kurya ari na ko umutekano umeze, bityo abantu bakaba batagomba guhagarara kuwuharanira kuko ubuze akanya gato bizanira abaturage bose ibibazo.

Maj. Gen. Muganga yagize ati: “ikigaragara ni uko mutekanye ariko umutekano ntujya ugera igihe ngo uhagarare ni nk’inzara. Urarya ugahaga ariko ejo ukazongera ukumva wifuza kuba wafungura.

N’umutekano rero ni uko umeze ukomezanya nawo mu buzima bwa buri munsi kuko ubuzeho gato n’akanya nkako guhumbya byagirira buri wese ingorane”.

Abaturage basabwe gukaza ingamba z’umutekano ziba zafashwe ku nzego zitandukanye nk’amarondo, kumenya abinjira n’abasohoka, n’izindi, bakirinda guhungabanya umutekano hagati yabo.

Abaturage bitabiriye ibiganiro.
Abaturage bitabiriye ibiganiro.

“Nyamagabe iri mu turere dutekanye ariko tukaba dushishikariza abantu guhozaho za ngamba zose: amarondo, abinjira n’abasohoka cyane ko tutemeza ko abagenda bose baba bagenzwa n’ineza. Mutekane mwirinde guhungabanya umutekano hagati yanyu”; nk’uko Maj.Gen. Muganga yakomeje abisobanura.

Maj.Gen. Muganga yamaze impungenge abaturage ko nta bacengezi bari mu gihugu bityo bakaba bakwiye kwirinda ibihuha bakayoboka umurimo maze bakiteza imbere.

Abaturage b’umurenge wa Cyanika kandi basabwe guharanira kwiteza imbere, bakarwanya bwaki, bagashishikariza abana kwitabira ishuri, bakirinda amakimbirane mu miryango ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka