Nyagatare: Urupfu rw’umugore witabye Imana aryamye n’umugabo we rukomeje kuba urujijo

Urupfu rw’umugore witwa Maniragena Olive w’imyaka 27 y’amavuko witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 13/10/2012 aryamye mu buriri bumwe n’umugabo we rukomeje gutera urujijo. Hategerejwe ibizamini byo kwa muganga ngo hamenyekane icyo yazize.

Murebwayire Diane nyiri inzu uyu nyakwigendera yabagamo yemeza ko uru rupfu rwamutunguye kuko ngo yiriwe ku kazi ari muzima ndetse mbere y’uko bajya kuryama baravuganye ubwo yari atetse saa mbiri z’ijoro.

Ngo abyutse mu gitondo yabonye abantu binjira mu nzu y’uwo nyakwigendera ariko ntiyamenya impamvu kuko Twagirayezu Jean Claude umugabo wa nyakwigendera atari we yatabaje mbere.

Murebwayire uturanye wegeranye n’urugo rwa nyakwigendera mu murenge wa Nyagatare, akagari ka Mirama mu mudugudu wa Mirama ya 2 yibaza impamvu Twagirayezu yagenze hafi metero ijana ajya guhuruza atamubwiye nyamara we yari amwegereye.

Twagirayezu nawe yemeza ko umugore we yiriwe ari mu zima ariko ngo yageze mu rugo amubwira ko arwaye umutwe ndetse akagira n’isereri. Uyu nyakwigendera rero ngo yaje guheka umwana we yonsaga ajya ku buriri ariko ngo nyuma y’akanya gato umugabo nawe yumva agize isereri asanga umugore mu buriri.

Ngo ahagana saa munani z’urukerera nibwo uyu mugabo yicuye asanga umugore aryamye yubitse inda umwana ari mu mugongo ni uko amumukuramo ariko ngo yumva nyina atanyeganyega ariko ngo ntiyahita asobanukirwa ko yapfuye; ngo yabimenye ari uko ahuruje incuti yabo Mukawera Vestina.

Nubwo umugabo we yemeza ko hashize igihe umugore we ndetse n’umwana barwara indwara nk’iyi y’umutwe ndetse n’isereri akeka ko ari amarozi; ariko ntabivugaho rumwe n’abavandimwe ba nyakwigendera kuko bo bemeza ko niba ibi byarabaye ngo ubwo byatangiye ari uko bashakanye.

Abaturanyi b’uyu mugabo nabo ntibemera ibivugwa n’umugabo wa nyakwigendera. Ngo nubwo nta makimbirane basanzwe bazi hagati y’uyu mugabo ndetse n’umugore we ngo ntibemera ko umuntu yapfa gutyo atarwaye.

Hari ariko n’abemeza ko ari rwangendanyi kuri uyu muryango dore ko ngo n’umugabo utwara abagenzi kuri moto adasiba gukora impanuka. Mbere yuko agera iwe muri iryo joro yari yakoze impanuka idakanganye ariko yakomeretse ku maboko.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mirama ya 2, Habimana uzwi ku izina rya Job, avuga ko akimenya uby’uru rupfu yahageze akabwirwa byinshi gusa ngo byose nta gisobanutse cyarimo. Uyu muyobozi nawe ngo yumva amarozi avugwa mu mudugudu ayobora ko atabyemeza.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umubiri wa nyakwigendera wari wagejejwe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe, ndetse n’umwana we w’umuhungu w’umwaka umwe yapfuye ahetse nawe aravurirwa kuri ibi bitaro.

Maniragena Olive apfuye afite imyaka 27 y’amavuko asize abana babiri. Umukuru afite imyaka ibiri, umuto afite umwaka umwe.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka