Nyagatare: Umuturage yakomerekejwe n’imvubu

Mpfabakuze Célestin wo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare yariwe n’imvubu tariki 29/06/2012 yoherezwa mu bitaro bya Nyagatare.

Nyuma yo gusanga nta bushobozi bwo kumuvura ibyo bitaro bifite, tariki 03/07/2012, byafashe icyemezo cyo kumwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko ufite ibipfuko ku gutwi kw’iburyo no ku kuboko kw’ibumoso avuga ko yakomerekejwe n’imvubu ubwo yajyaga kuvoma mu kidendezi cy’amazi bita valley dam aho atuye mu murenge wa Karangazi hakaba ari no mu nkengero za pariki y’Akagera.

Mpfabakuze yagize ati “Nari nunamye gutya (yerekana uko yari ameze) ndi kuvoma sinamenya ko ndi kuvoma impande zayo! Ya yasimbutse rimwe iba irankubise ndagwa….”

Dr Freddy Sangala, wakurikiranaga ubuzima bw’uyu murwayi, avuga ko nyuma yo gusanga iyo mvubu yaramwangije ugutwi ku buryo bukabije agomba koherezwa muri CHUK akavurwa n’inzobere mu ndwara z’amatwi.

Dr Sangala akomeza avuga ko uyu mugabo agomba no gucishwa mu cyuma bakareba niba iyo mvubu itaba yaramwangije amagufa kandi agakomeza no guhabwa imiti imurinda ububabare.

Amafaranga uyu mugabo agomba kwishyura ibitaro azishyurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB); nk’uko bisanzwe bigenda iyo inyamaswa zagize ibyo zangiriza abaturage haba ku myaka cyangwa ku buzima bw’abaturiye pariki.

Iyo mvubu yakomerekeje Mpfabakuze Célestin yaje kwicwa n’abaturage tariki 02/07/2012 nyuma y’aho bigaragariye ko ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage cyane cyane abavomera kuri iyo valley dam mu gihe ari yo mazi bafite gusa.

Bizimana Claver yagize ati “Yabujije abaturage kuvoma neza bahita bahamagara abasirikare baraza barayirasa.”

Si ubwa mbere abaturage bo mu murenge wa Karangazi bahura n’ikibazo cy’inyamaswa kuko uretse kuba imvubu zitangiye kurya abaturage. Tariki 29/04/2012 inzomvu zatorotse pariki zirara mu myaka y’abaturage yiganjemo urutoki, ibijumba, imyumbati, ibishyimbo, amasaka n’ibirayi zirabonera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka