Nyagatare: Umurambo w’umugabo w’imyaka 25 watoraguwe mu kiyaga

Nyuma y’iminsi ibiri yaraburiwe irengero, Nsengiyumva bakunda kwita Mahuku wari utuye mu Mudugudu wa Nkongi, Akagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare watoraguwe mu kiyaga gihimbano cya Cyabayaga tariki 14/08/2012.

Abo mu muryango w’uyu nyakwigendera usize abana babiri n’umugore bavuga ko uyu Nsengiyumva yabuze ubwo bari bavuye mu bukwe yasinze.

Bazira Jean Damscène, se wa Nsengiyumva Mahuku, avuga ko bamubuze ahagana mu ma saa moya afite igare noneho umwe mu bo bari kumwe agacyura igare agiye guhuruza iwabo avuga ko yamunaniye.

Agira ati “Uwo bari kumwe yazanye igare avuga ko yamunaniye akamusigaho umuntu, we ngo akaba yari aje kuduhamagare ngo tuze tumutware. Twarahageze turashakisha turamubura! Na n’ubu twari tugishakisha none dore tubonye inkuru mbi!”

Ibitaro bya Nyagatare byapimye umurambo wa nyakwigendera byemeza ko yishwe n’amazi ariko igisigaye ni ukumenya niba ari we wigwishije muri icyo kiyaga cyangwa se niba yarasunitswemo.

Se wa Nsengiyumva asaba inzego zishinzwe iperereza gukora ibishoboka byose hakamenyekana amakuru y’impamo ku rupfu rw’umuhungu we.

Si ubwa mbere iki kiyaga kivugana abantu ariko ngo ntibituruka ku miterere yacyo dore ko ngo kiri ahantu heza ndetse n’umuhanda uca ku nkengero zacyo akaba ari mwiza; nk’uko bitangazwa na Bagabo George, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakirage.

Bagabo asaba abaturage kwirinda ubusinzi kuko ari ubwo buza ku isonga mu kugusha abantu muri icyo kiyaga.

Abari kumwe na nyakwigendera (tutaramenya umubare) kuri uwo mugoroba yagwiriyeho mu kiyaga ubu bari mu nzego z’umutekano kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe hagikorwa iperereza.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka