Nyagatare: Ndagijimana yahitanywe na essence
Ndagijimana Irene w’imyaka 20 wari utuye mu kagali ka Cyabayaga, mu ijoro rya tariki 05/04/2013, yahiriye mu ikontineri yacururizwagamo essence bakanayiraramo. Abandi babiri bari kumwe barwariye mu bitaro bya Nyagatare.
Iyi kontineri ni iy’uwitwa Nshimiyimana Porotais wari wayitije Ndagijimana ngo aganiriremo n’incuti ye y’umukobwa yari yaje kumusura. Nshimiyimana akimira guha Nshimiyimana urufunguzo yahize ajya iwabo mu rugo kurya kugira ngo aze kugaruka aryama gusa.
Kuko hatabonaga, Ndagijimana n’umukunzi we baguze buje ari nayo yabaye intandaro yo gushya kwe.
Nshimiyimana agarutse ngo yasutse essence nk’uko bisanzwe kuko yari afite umukiriya maze iba ariyo ifata ya buje, maze we n’umukobwa babasha gusohoka ariko Ndagijimana azibirwa n’umuriro.
Abahuruye mbere batabaye nyakwigendera bakoresheje amazi ariko birangira batamurokoye. Sibomana J.Damascene ushinzwe mu umutekano mu mudugudu wa Cyabayaga asaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo hirindwe impfu nk’izi.
Rukayaya Deogratius uyobora akagali ka Cyabayaga avuga ko urupfu rwa Ndagijimana rubasigiye isomo kuko iyi kontineri bo batari bazi ko ikorerwamo ubu bucuruzi yarangiza ikararwamo nabyo kandi ngo bakaba bari barabyemeye mu rwego rwo gufasha koperative y’abamotari.
Uyu muyobozi yashishikarije abaturage kwirinda kubika essence mu mazu bararamo ndetse no kugura ibyuma bizimya umuriro cyane ahahurirwa abantu benshi.
Uretse Ndagijimana Irene witabye Imana azize uyu muriro, mucuti we wari waje kumusura yahiye ukuboko ubu akaba arwariye mu bitaro bya Nyagatare kimwe na Nshimiyimana Protais wari umukozi wa koperative UBUMWE ari nawe wacuruzaga iyi essence.
Ubwo twageraga ahabereye ibi byago, twahahuriye n’umuganga wari uje gusuzuma umubiri wa nyakwigendera kugira ngo byemezwe koko ko yishwe n’umuriro akabona gushyingurwa n’ubwo iwabo hatazwi dore ko yaje Cyabayaga ashakisha akazi.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nihanganishije umuryango wabagize impanuka