Nyagatare: Imvubu yivuganye inka y’umuturage iyisanze mu kiraro

Mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe inka y’umukecuru witwa Cyabatuku Judith utuye mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyabitekeri, yishwe n’imvubu iyisanze mu kiraro.

Munsi y’urwuri rwa Cyabatuku hari amazi macye atemba ari nayo yuhira inka ze. Aya mazi ni urwunyunyu kandi uretse andi matungo yororwa n’abantu ngo n’imvubu zirayakunda, ari nayo mpamvu akeka ko iyi mvubu yakoze urugendo rutari munsi y’ibirometero 5 iyakurikiye.

Mu gihe agitegereje ko yakwishyurwa inka ye yahakaga, Cyabatuku yifuza ko yabonerwa aho yubaka ikiraro cy’inka ze zikava hafi y’ayo mazi.

Uyu mukecuru ahamya ko iyi mvubu igomba kuba yari ifite icyana noneho inka yagihunahuna nyina igakeka ko icyana cyayo kigiye kugirirwa nabi, naho ubundi ngo imvubu zisanzwe zibana n’inka.

Iyi nka igomba kwishyurwa n’ikigega cya Leta gishinzwe indishyi ku bangirijwe n’inyamanswa n’ibinyabiziga; nk’uko byemezwa na Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu.

Uyu muyobozi agira inama Cyabatuku kwegera ubuyobozi bw’inzego zibanze n’ushinzwe ubworozi kugira ngo bamusinyire abashe kwishyurwa inka ye. Veterineri n’inzego z’ibanze mu kagari k’iwabo bazamusinyira hagendewe ku giciro cy’inka ye ndetse n’ibindi byaba byarangijwe n’iyo nyamaswa.

Naho ku cyifuzo cyo kubonerwa aho yakwimurira ikiraro cy’inka ze, Kabana Christopher uyobora umurenge wa Tabagwe, avuga ko aho hantu bagiye kuhashaka inka ze zigatandukana no kurarana n’inyamaswa.

Umugezi w’umuvumba ukikijwe ahanini n’imirima y’umuceri, mu bisanzwe ikaba ariyo yangizwaga n’imvubu ziba muri uyu mugezi naho inka bikaba bibaye ubwa mbere.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka