Nyagatare: Batatu batawe muri yombi bazira kwangiza ibidukikije

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, tariki 08/07/2012, yatawe muri yombi abantu batatu bakekwaho kugurisha ibiti byitwa “umushikiri” mu gihugu cya Uganda.

Jean Baptiste Lumumba w’imyaka 42, Joseph Bizimungu Rwabukamba w’imyaka 30 na Jimmy Bahorana bafatanwe toni ishanu z’ibyo biti ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Ibyo biti bikoreshwa mu gukora amavuta ya Movit na parufe muri Uganda. Ikiro kimwe cya mushikiri kigura amafaranga 200 mu Rwanda cyagera muri Uganda kikikuba nka gatatu ku buryo ikiro kimwe gihagarara amafaranga 700; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Ubwo bucuruzi bwangiza ibidukikije bikurura bamukerarugendo n’abashakashatsi binjiza amadevise mu gihugu kandi bikagira ingaruka ku mvura kuko amashayamba agira uruhare mu gukurura imvura; nk’uko bishimangirwa na Polisi y’igihugu.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyagatare, Supt. Edward Kayitare, asaba abaturage kubungabunga ibidukikije batera amashyamba kandi barinda inkombe z’ibishanga.

Supt. Kayitare atangaza ko bazakomeza gukoma mu nkokora abantu bangiza ibidukikije bakora ubwo bucuruzi bashyiraho ingamba zibikumira zirimo gushyiraho amabariyeri mu nzira atunguranye, amarondo no gukangurira abantu kubirwanya.

Uwo muyobozi wa polisi muri Nyagatare ahamagarira abantu bose cyane cyane aborozi kwirinda ibintu byose byatera inkongi z’umuriro yakwangiza amashyamba muri iki gihe cy’impeshyi kandi bakamenyesha polisi hakiri kare igihe cyose habaye inkongi y’umuriro kugira ngo polisi itabare amazi atararenga inkombe.

Ingingo ya 96 y’itegeko ngenga nimero 4/ 2005 rigena imicungire n’ ibungabunga ry’ibidukikije mu Rwanda rigena igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’imyaka ibiri n’ihazabu riri hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka