Nyagatare: Afunzwe akekwaho amarozi

Umugore witwa Uwimana Faraziya utuye mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuroga umuhungu yari abereye mu kase wapfuye umwaka ushize, ndetse n’umukecuru Donatila Mukakabera ubu wivuza.

Urugo Uwimana yashatsemo mu mwaka wa 2009 yarusanzemo abana bari bamaze kubura nyina kubera urupfu. Yatangiye gukekwaho amarozi muri kanama umwaka wa 2012 ubwo uwitwa Gahurire wari n’umuyobozi w’uyu mudugudu yitabaga Imana aguye mu bwato bw’inka zinyweraho.

Ise w’uyu muhungu ariko n’ubwo ahakana ko umugore ariwe wamuroze, yemera ko yahawe amata nijoro na mukase bugacya amubwira ko aribwa mu nda, akitaba Imana umunsi utararenga. ‘Ngo niba aroga ubwo yabyize nyuma yo gutandukana nanjye naho ubundi ntabyo narinsanzwe muziho pe!’

Uku kubeshyerwa kandi nibyo bivugwa na nyiri ugukekwaho uburozi n’ubwo yafatanywe agapfunyika. Kuri we ngo aka gapfunyika yafatanywe karimo amase y’imvubu ngo yari yabikijwe n’umuntu washakaga kuyashyira mu murima ngo agatuma abasha kweza imyaka myinshi. Gusa ariko yemera ko we atari yayakoresha.

Nyuma yo kubihakana ariko yasomewe inyandiko yateyeho igikumwe akigezwa muri kasho y’umurenge wa Tabagwe, yemera ko yishe Gahurire ndetse akaba ariwe uroga Mukakabera Donatila, maze atubwira ko yashutswe n’abandi bantu dore ko n’aba akekwaho kuroga yivugira ko ntacyo bapfa.

Ngo asaba imbabazi z’ibyo yakoze kandi ngo akaba atazabyongera kuko ngo yarabimazemo umwaka umwe gusa.

Ku rundi ruhande ariko abaturage twaganiriye badutangarije ko Gahurire yazize ko yanze ko Uwimana asezerana na se umubyara mu mitungo ya nyina, akaba yaramubangamiraga mu kugurisha inka ndetse ngo no kuba yaraketsweho gutera inda umukobwa Uwimana yatahanye kwa se, n’ubwo yaje guhanagurwaho iki cyaha na nyiri ukuyiterwa wivugiye ko atariwe wayimuteye.

Gusa ngo Uwimana akigera mu mudugudu wa wabo hashize amezi abiri gusa bamenya ko ari umurozi kuko ngo aho yari ari mu murenge wa Rwempasha aribyo yirukaniweyo.

Gukeka ariko n’ubundi ngo ni ugukeka. Kabera Theoneste umuyobozi w’umudugudu wa Gakamba yadutangarije ku kumurongo wa Telefone ko adasanzwe aziho Uwimana Faraziya uburozi ahubwo we agakeka ko ari inzangano zaba ziri hagati y’abaturanyi.

Gusa ariko nanone ngo uku gukeka kwabo n’ubwo kwaba gufite ishingiro ngo baba bakwiye kubigeza ku buyobozi bukaba aribwo bukurikirana ikibazo ariko badashyize umuntu mu majwi bamushinja ibyo badafitiye igihamya.

Uwimana Faraziya w’imyaka 53 y’amavuko yatawe muri yombi tariki 01/02/2013 aturutse mu Bugaragara mu murenge wa Rwimiyaga aho yari amaze iminsi aba kuko yirukanywe mu mudugudu wa Gakamba muri Kanama umwaka ushize nyuma y’urupfu rwa Gahurire yari abereye mu kase kubera gukekwaho kuba ariwe wamwishe.

Nk’uko tubikesha abanyamategeko ngo Uwimana bigaragajwe n’abaganga ko igipfunyika yari afite cyarimo uburozi, yahanishwa ingingo ya 144 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo cya burundu ku muntu wahamwe n’icyaha nk’icyo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo nugukingira abarizi ikibaba kuko leta yarikwiye gusubira mumategeko ikiga kukibazo cyabarozi kuko gihungabanya umutekano niba mugirango ndabeshya muzanyarukire mukarere ka gisagara umurenge wamusha aho umukecuru witwa mukandanga yajujubije umudamu wumupfakazi mugendiwe amuhorako ngo abanabe bize ngo abe bikabananira kuburyo ubu ntamwanawe ujya uhajya kubera ibintu ahita abaterereza kandi iyo bimaze kubafata bisigara bivuga impamvu yabyohereje ko adashaka abobanabe bamukijije ubu umuhererezi we ntabwo ajyakwishuri ngo ahamare kabiri ahita aremba bikajya bimuvugiramo ngo natahe mukandanga ntashakako yiga nubu munyarukiye kugikongoro aho uwomwana yiga imaheresho nubuyobozi bw`ishuri bwabaha amakuru kuko nubu nuko bimeze nubwo ari ku ishuri ntabwo akandagiramwishuri baracyategereje amaherezo ye uko bizagenda kandi ubwo namamawe niko aba ameze none muvugako abarozi bababeshyera mushingiye kuki

mumararungu yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Kuroga ni uguha umuntu ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir‟ukubigirirwa n‟inkurikizi zabyo.
Kuroga bihanishwa igifungo cya burundu

Lawyer yanditse ku itariki ya: 3-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka