Nyabugogo: Umunyegare yarokotse impanuka ya moto n’imodoka ariko imyenda imucikiraho
Olivier Rebero yarokotse impanuka y’imodoka na moto yabaye ku mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19/04/2013, ku bw’amahirwe ntiyapfa ariko ipantaro yari yambaye ihinduka uburere yangirika n’igice cy’ukuguru kumwe.
Ababonye iyo mpanuka iba, bavuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ubwo yari igeze Nyabugogo imbere ya BK iturutse ku Gitikinyoni yagonze moto yari iyiri imbere, moto nayo yahise igonga igare ryari imbere.
Iyo moto yahise igwa mu muferege naho igare rigwa muri kaburimbo rwagati, fuso ikekwaho intandaro y’iyi mpanuka yahise ifungira amaferi kuri uyu musore wari utwaye igare ariko imukoza amapinde ku maguru.
Ababonye iyi mpanuka iba, bakomeza bavuga ko bavugije induru nyinshi babwira umushoferi w’iyi modoka ko yasubira inyuma kugira ngo adahuhura uyu musore wari uri mu mapine y’iyi modoka.
Bagize bati: “iyo tutavuza induru, uyu mushoferi yari kumurangiza kuko umushoferi yagombaga gukomeza imbere aho gusubira inyuma kuko atari azi ko mu mapine y’imodoka ye hagaramye umuntu”.
Reberor avuga ko yari avuye iwabo ku Giticyinyoni yereke kuri ecole Belege mu mujyi wa Kigali aho akorera.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bullshit ,
Muba mwabuze amakuru nyayo mushyiraho kweli?
ariko buriya iriya foto siyo kwandagaza umuntu wanagize impanuka