Nyabugogo: Imodoka yagonze umuntu ahita apfa

Ku cyumweru tariki 22/01/2012 ahagana saa moya z’umugoroba imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna igonze umuntu i Nyabugogo ahita ahasiga ubuzima.

Uwo imodoka yagonze agahita ahasiga ubuzima yitwa Munyemana Telesphore w’imyaka 34 y’amavuko atuye mu murenge wa Gatsata mu mudugudu wa Rubonobono nk’uko abamumenye babitangaje.

Iyo modoka yambaye Plaque ya RAB 052 I yari itwawe n’umushoferi witwa Esdras Maniragaba w’imyaka 41 y’amavuko ukomoka mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga mu kagali ka Rwimiyaga mu Ntara y’iburasirazuba.

Umutangabuhamya witwa Hakizimana Philippe wiboneye iyo mpanuka ikimara kuba ahamya ko yatewe n’uburangare bw’uwo mushoferi cyangwa kutamenyera gutwara mu muhanda uhurirwamo n’ibinyabiziga byinshi.

Abisobanura atya: “Njye impanuka nayiboneye n’amaso yanjye ntawavuga ko umushoferi yabuze feri ahubwo byatewe n’ubuswa bwe kuko ntabwo bisanzwe ko umuntu agonga azamuka ahantu nk’aha.”

Nyiri iyo modoka yagonze uwo muntu we yisobanura ko nyakwigerdera ariwe wambutse umuhanda asa nk’uwiyahura maze akabura uko akiza amagara ye.

Polisi y’igihugu ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda yahageze isanga uwagonzwe yashizemo umwuka ndetse kaburimbo itemba umuvu w’amaraso.

Ku bufatanye bw’abaturage na polisi, umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro hifashishijwe imodoka ya polisi “Dead Body Van” yambaye plaque RNP 148 H hanyuma umushoferi w’iyo modoka ahita atabwa muri yombi.

Nyakwigendera Munyemana Telesphore wishwe n’iyo modoka apfuye yubatse afite umugore n’abana babiri nk’uko amakuru yatanzwe n’abaturage b’aho atuye bibivuze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka