Nyabihu: Yishe umuvandimwe we abitewe n’amakimbirane

Hakizimana Jean Claude w’imyaka 27 utuye mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yishe uwo bavukana Nsengiyumva Prince Alias Fils w’imyaka 18 mu rukerera rushyira tariki 24/07/2012 amuziza amakimbirane bari basanzwe bafitanye.

Hakizimana Jean Claude yiyemerera ko yishe murumuna we wigaga mwaka wa gatatu mu ishuri rya Nine years Basic Education rya Karago amusanze aho yararaga mu nka. Ngo yamwishe bitewe n’amakimbirane bahoragamo ngo kuko yabibaga imyaka, kandi ngo yari yanabibye amafaranga 5000.

Nsengiyumva yishwe atewe icyuma amaze gupfa ajugunywa mu musarane wo mu rugo rwabo ari naho umurambo we wakuwe na polisi yo mu karere ka Nyabihu.

Mu byumweru bibiri bishize, mu karere ka Nyabihu hamaze gupfa abantu barenga batanu mu buryo budasobanutse bw’amakimbirane nk’ubu.

Tariki 24/07/2012 muri aka karere, hakozwe inama y’umutekano yaguye ikurikiye iyari yarakozwe itaguye mu minsi mike yari ishize, mu rwego rwo gushakisha uburyo ibi bibazo by’umwicanyi bukabije, ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi byakemurwa akarere kakagira umutekano usesuye.

Hakizimana Jean Claude ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kwica umuvandimwe we Nsengiyumva Prince.
Hakizimana Jean Claude ari mu maboko ya Polisi nyuma yo kwica umuvandimwe we Nsengiyumva Prince.

Nyuma yo kumenya urupfu rw’uyu mwana w’imyaka 18, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, Sahunkuye Alexandre, yatangaje ko ababajwe cyane n’ubwicanyi burimo gukorwa kandi bukaba bwarakozwe igihe biteguraga gufata imyanzuro mu nama y’umutekano kugira ngo barebe uburyo bwakumirwa burundu kimwe n’ibindi byaha.

Yasabye abaturage gukaza amarondo, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse no mu tugari hirya no hino no mu baturage bakajya bakora inama zigendanye n’uburyo bwo kwicungira umutekano mu duce batuyemo.

Hakizimana Jean Claude wakoze iki cyaha acumbikiwe kuri Station ya police ya Mukamira mu gihe hagikurikiranwa ibye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwicanyi muri Nyabihu burakabije kandi hari abapfa muri ubwo buryo ntibabitangaze ahubwo n’abicanyi bagatizwa umuirndi na police kuko barabafata bakiyemerera icyaha ariko ejo mu gitondo ugasanga barafunguwe. Nonese umuntu ufunguwe muri izo nzira ni gute ejo muzahura ntakwice. Dore ku centre ya Kora muri NYABIHU baherutse kwica uwitwa SEBAHINZI Yotamu bakoresheje ibyuma nyamara iyi nkuru ntiyigeze itangazwa na gato. Twaherutse bafata abantu biyemerera icyaha nyamara nta gitangaje wumvise ko babarekuye. NYABIHU NI INDIRI Y’ABICANYI , ABANYWARUMOGI.....BITEYE UBWOBA

KAMANA VICTOR yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Birababaje cyane!,umuntu asigaye arushwa agaciro n,iya 5000frw twisubireho.

Ngabonziza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka