Nyabihu: Umusore w’imyaka 23 akekwaho kwica umugabo w’imyaka 31

Umugabo witwa Rukara Muganya Barayavuga w’imyaka 31 ukomoka mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu yiciwe mu murenge wa Rambura atewe icyuma mu mutima tariki 25/03/2013.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha ya nimugoroba ahagana saa 18h15; nk’uko tubikesha Eugene ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu. Ukekwaho kwica uyu mugabo ni umusore w’imyaka 23, witwa Musabyimana Jean de Dieu nawe ukomoka mu murenge wa Muringa.

Muhirwa Robert uyobora umurenge wa Rambura,ayo mahano yabereyemo, yadutangarije ko uyu ukekwaho kwica uyu mugabo yatangaje ko ntacyo bapfaga. Avuga ko ngo ari we washakaga kwiyica yiteye icyuma, ari nabwo yagiye mu kabari kunywa ngo asinde abone kucyitera.

Kwiyica ngo yari kuba abitewe n’ibibazo byinshi afite. Gusa ngo nyuma yo kunywa Skol eshatu, yaje kwishyuzwa amafaranga yazo na nyir’akabari ashaka kumutera icyuma nyir’akabari arakwepa; nk’uko Robert Muhirwa yakomeje abidutangariza.

Nyuma yaho ngo nibwo yaje kujogora mu bandi bari aho uyu nyakwigendera, ahita amutera icyuma mu mutima ahita apfa. Rukara wishwe yari afite amafaranga asaga ibihumbi 100 mu mufuka kuko yari yagurishije inka.

Umuyobozi w’umurenge wa Rambura yadutangarije ko uwo wishe umuntu yari asanzwe asa n’igihararumbu nk’uko yabitangarijwe n’umuyobozi w’umurenge wa Muringa aho uyu musore ukekwaho kwica aturuka.

Yongeraho ko ayo marorerwa amaze gukorwa, uyu ukekwaho kuyakora yasabwe ibyangombwa bye n’inzego z’umutekano, akababwira ko indangamuntu ye iri mu buyobozi mu karere ka Kirehe bakaba bakeka ko naho yaba yarahakoze amakosa.

Ukekwaho gukora aya marorerwa yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Jomba, naho umurambo w’uwishwe werekezwa mu bitaro bya Kabaya kugira ngo hasuzumwe icyo yazize.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko jye mfite ikibazo kumara kuvuga ngo umuntu yatewe icyuma ahita apfa mwarangiza ngo umurambo wajyanywe kwa muganga ngo basuzuma icyamwishe ndumva nta logique irimo

mutimuti yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

ariko ububwicanyi koko tuzabukizwa niki?ariko nanone jye harikintu ntumva umuntu yatewe icyuma mumutima arapfa,nonengo bagiye gupima icyamwishe!what is that?rip nyakwigendera

ignace yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka