Nyabihu: Guverineri Kabahizi arasaba abaturage kurushaho kwicungira umutekano

Mu ngingo nyamukuru Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Kabahizi Celestin yagejeje ku baturage b’imirenge ya Mukamira, Karago na Jenda mu karere ka Nyabihu yabibukije ko buri wese aharanira kuba umusemburo mu kwicungira umutekano aho atuye.

Mu rugendo bagiriye mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 09/05/2013, Guverineri w’Intara y’uburengerazuba ari kumwe n’ubahagarariye Ingabo na Police muri iyi ntara bashishikarije abaturage ko umutekano w’abaturage n’uw’igihugu ari ikintu k’ingenzi buri wese agomba guharanira.

Guhana amakuru akenewe n’inzego z’ubuyobozi ndetse no kwishakira ibisubizo ku baturage, ni imwe mu ngingo z’ingenzi Guverineri yagarutseho. Yibukije abaturage b’akarere ka Nyabihu, by’umwihariko ab’imirenge ya Mukamira, Karago na Jenda kwirinda ibiyobyabwenge kuko bikunze kuhagaragara.

Yabashishikarije kubirwanya bivuye inyuma kuko bibangamira ubuzima bw’umuntu n’ubw’abaturage muri rusange. Yongeraho ko uwabinyweye akora ibidakwiriye birimo urugomo n’ibindi bijyanye narwo kuko nta bwenge buzima aba agifite.

Guverineri Kabahizi kandi yashishikarije abaturage kugira igenamigambi mu ngo zabo kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.

Yabashishikarije kugira ikaye y’ibibazo kugira ngo bikemurwe bihereye mu nzego z’ibanze ndetse n’ibidakemuwe bigire uburyo bikurikiranwa hakurikijwe inzego.

Guverineri yasabye abaturage kwizera Leta kuko ibakunda, ifite ingufu kandi iteganyiriza ibyiza abaturage bayo. Yagarutse ku ngero z’ibyiza Leta igenda igeza ku baturage birimo gahunda ya Girinka, guha abaturage ijambo mu gufata ibyemezo byabateza imbere, abagore bahawe ijambo, guharanira ko abaturage bose bivuza n’ibindi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo Governor KABAHIZI yakoze kubakangura ku by’umutekano, mugomba gukanura ijisho, buri wese akaneka (agacunga) mugenzi we nta guhumbya, ntihagire uwizera undi, nta wamenya.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka