Nyabihu: Barasabwa kugira amakayi abafasha mu miyoborere myiza

Abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyabihu barasabwa kwitabira kugira amakaye abafasha mu miyoborere myiza, mu mutekano, mu gutanga serivise nziza ndetse no mu kwesa imihigo.

Ibi babisabwe na Fred Mufuluke, umuyobozi mukuru muri MINALOC ushinzwe imiyoborere myiza ndetse nimikorere y’inzego z’ibanze ubwo hasuzumwaga igenamigambi ry’imihigo izashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha.

Nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yabitangarije abari bari aho, ayo makayi akubiyemo ikayi y’abinjira n’abasohoka, ikayi y’imihigo, ikayi y’umutekano ndetse n’ikayi y’umutekano.

Kumenya abinjira n’abasohoka mu mudugudu runaka bifasha mu kumenya abaribo, ikibagenza n’ibindi bityo bigafasha abayobozi bo muri duce tw’aho bari. Ikindi kandi ngo ikayi y’irondo ifasha mu kwicungira umutekano mu buryo bunoze.

Abagiye bahiga ibizakorwa umwaka utaha bavuze ko bazarushaho kwita ku makayi y'abinjira n'abasohoka, iy'imihigo ndetse n'iy'umutekano.
Abagiye bahiga ibizakorwa umwaka utaha bavuze ko bazarushaho kwita ku makayi y’abinjira n’abasohoka, iy’imihigo ndetse n’iy’umutekano.

Ikayi y’imihigo yo ikenerwa kugira ngo buri muryango umenye ibyo ugenda ugeraho, bityo kwesa imihigo bigahera mu miryango bikagera ku rwego rw’igihugu. Ikayi y’umutekano cyangwa se ibiranga umutekano nayo ifasha muri byinshi cyane mu gukurikirana umutekano.

Abayobozi b’utugari basabwe gushyira mu mihigo yabo aya makayi kuko abafitiye akamaro. Fred avuga ko kuba aya makayi yaragiyeho hari impamvu yashyizweho, kandi akaba ari abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kubishyira mu bikorwa.

Gutanga serivise nziza nk’ibyo buri wese utanga serivise asabwa, nabyo ni ingingo y’ingenzi igomba kwitabwaho na buri wese, ari nayo mpamvu buri mukozi yasabwe kujya yita kuri iyi ngingo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka