Nyabihu: Ari mu maboko ya polisi kubera gucuruza urumogi

Nsengiyumva Jean Damascene w’imyaka 31 yafatanywe bule 325 z’urumogi ruri mu iduka rye mu mudugudu wa Kageri, akagali ka Kora, umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukamira.

Nsengiyumva wafashwe na polisi y’akarere ka Nyabihu tariki 19/07/2012 yari amaze igihe afunguwe nabwo kubera gucuruza urumogi; nk’uko tubikesha polisi yo mu karere ka Nyabihu.

Kugira ngo afatwe byatewe n’ubufatanye bwiza bugaragara hagati ya polisi n’abaturage kuko ari umwe mu baturage bayitangarije ayo makuru.

Nsengiyumva arazira gucuruza urumogi.
Nsengiyumva arazira gucuruza urumogi.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2012, abagore babiri: Yankurije Eugenie na Nyiransabimana Rachel bafatanywe urumogi udupfunyika tugera ku 3900 batuvanye i Rubavu berekeza mu mujyi wa Kigali, bafatirwa mu modoka ya sosiyete ya KBS igeze ku Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kurandura burundu ibiyobyabwenge kuva kuwa 26/05/2012, ikazamara amezi atandatu. Buri Munyarwanda wese asabwa kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurandura burundu ibiyobyabwenge igira iti “Dushyire hamwe twese twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka