Nyabihu: Arakekwaho kwica umugabo w’imyaka 42

Murwanashyaka Jean Paul w’imyaka 21 uturuka mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu aracyekwaho kwica umugabo w’imyaka 42 witwa Sebahizi Yotham mu ijoro rishyira tariki17/07/2012 mu kagari ka Kora mu murenge wa Bigogwe.

Nyakwigendera yishwe mu masaha ya ninjoro ubwo yatahaga iwe. Mbere y’uko yicwa yabanje gutegerwa mu nzira iruhande rw’ishyamba ryegereye umuhanda yanyuragamo atashye arafatwa aranigwa atabaza abana bari bagiye kugura buji n’amavuta batuye hafi aho.

Ufitinema Adeline w’imyaka 14, Nkurunziza Samuel w’imyaka 13 na Sibomana bahise bahurura haza undi musore bakunze kwita Gasatsi wari uturutse mu rugo rw’aho hafi aje atabaye nuko benda kugera aho uwatakaga yari ari, uwamunigaga yahise yirukira mu ishyamba.

Uwanigwaga bamubajije niba yari azi uwamunigaga ababwira ko atamuzi ariko abatangariza ko yari yambaye ikoti risa n’ubururu nk’uko umwe mu bana batangaga ubuhamya yabitangaje. Nyuma yo kumusanga ari muzima nta kibazo afite, bamwambitse ingofero bari bamukuyemo baramureka arataha.

Nyuma yo gutaha, abaduhaga ubu buhamya badutangarije ko bahise babona umuntu wambaye ikoti nk’iryo uwanigwaga yababwiye anyuze mu nzira uwanigwaga yari amaze gucamo atashye.

Mu gitondo mu masaha ya saa kumi za mugitondo Sebahizi Jotham yasanzwe nko muri metero nke uturutse aho yari yanigiwe mbere yatewe icyuma mu mutima. Ibyangombwa bye babitwaye, ipantaro bigaragara ko bayimanuye bamusaka.

Nyakwigendera bamumenyeye ku gakarita k’itora bamusanganye; nk’uko umwe mu bapolisi wabonye nyakwigendera yabidutangarije. Abari bazi nyakwigendera bemeza ko yari umugabo mwiza ubana n’abantu neza.

Murwanashyaka ukekwaho kwica nyakwigendera akunze kuba ari kumwe n’umuntu wundi urinda ibirayi ku kazu k’ibirayi kegereye aho nyakwigendera yiciwe; uwarindaga ibirayi yahise acika.

Murwanashyaka yasanganywe ingofero ndetse n’ishati biriho amaraso ndetse ubwo yafatwaga abamunyuragaho bavugaga ko asanzwe yarananiranye. Ubwo yari ari mu modoka ya polisi ajyanywe kuri station ya Mukamira aho yacumbikiwe, haje umugore amubonye ahita arira avuga ko bigeze kumufatira hafi y’ako kazu k’ibirayi bagiye kumufata ku ngufu aratabaza baramukubita cyane baramureka.

Uwimbabazi Kana (wambaye ikoti ry'umukara) nawe yatawe muri yombi kubera ko atatanze amakuru ubwo yakizaga nyakwigendera ku nsuro ya mbere.
Uwimbabazi Kana (wambaye ikoti ry’umukara) nawe yatawe muri yombi kubera ko atatanze amakuru ubwo yakizaga nyakwigendera ku nsuro ya mbere.

Ubusanzwe muri ako gace hakunze gukorerwa urugomo n’ubwambuzi ku bantu bakekwaho amafaranga ku buryo abajya kurangura bakunze kuhanyura ari benshi kugira ngo birinde urwo rugomo n’ubwambuzi bwabakorerwa.

Uwimbabazi Kana (wambaye ikoti ry’umukara) watabaranye n’abana batatu bagiye gukiza uwatakaga nawe acumbikiwe kuri station ya Police ya kuko atatanze amakuru kandi abo bari bari kumwe bayatanze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku ivuriro rya Kora kugira ngo hasuzumwe neza icyaba cyamwishe.

Ubwicanyi nk’ubu buherutse kuba tariki 10/07/2012 mu murenge wa Mukamira, ubwo ahitwa muri Rugeshi hiciwe umugabo. Abakekwaho kumwica nabo bacumbikiwe kuri station ya police ya Mukamira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka