Nyabihu: Afunzwe azira Grenade yabonetse munzu abamo

Twizerimana Jean De Dieu w’imyaka 29 ukomoka mu karere ka Nyabihu umurenge wa Bigogwe mu kagari ka Basumba mu mudugudu wa Ngando acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira azira gerenade yabonetse mu nzu yabagamo tariki 06/05/2013.

Mu nzu uyu mugabo yabanagamo n’umugore we Nyiranshuti Betty, habonetsemo Grenade yo mu bwoko bwa Tortoise y’umwuka. Iyi grenade yabonywe n’umugore wa Twizerimana arimo gukubura; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu, Eugene Rudaseswa.

Twizerimana we avuga ko inzu yabonetsemo grenade ari iyo yakodeshaga na Hitimana Gabriel mu murenge wa Kabatwa. Ngo yari yayikodesheje amezi atanu ariko yari ayimazemo ibyumweru bitatu gusa.

Iyi nzi ifite ibyumba bitatu ariko Twizerimana we ngo yakodesheje ibyumba bibiri bigana mu gikari, ikindi kerekeza ku muhanda ntiyagikodesha kuko ngo kijyenewe gukorerwamo ubucuruzi ari nacyo avuga ko cyabonetsemo iyo grenade.

Twizerimana avuga ko nubwo mu nzu yabagamo habonetsemo Grenade atari zi ko irimo.
Twizerimana avuga ko nubwo mu nzu yabagamo habonetsemo Grenade atari zi ko irimo.

Gusa ku gapapuro k’amasezerano y’ubukode bw’inzu, hagaragara ko izina uyu mugabo yitwa atari ryo ryanditseho, ahubwo handitseho Ntegerejimana. Akaba avuga ko impamvu ari uko iri zina banditseho ari ryo bakunze kumwita muri ako gace abamo, ndetse ari naryo abantu bazi, akaba ariyo mpamvu yemeye ko baryandika.

Twizerimana avuga ko icyo cyumba cyari kiriho urugi rukingishije imisimari kandi ngo batakijyagamo. Gusa ngo mu gihe imvura yagwaga, umugore we akaba yari arimo gufura, agashaka aho yanika imyenda akahabura,biba ngombwa ko akingura cya cyumba ngo yanikemo.

Iki cyumba akikigeramo ngo yasanze harimo imyanda, mu kuyikuraho nibwo yabonye iyo grenade; nk’uko Twizerimana yakomeje abidutangariza. Mu kuyibona, nibwo umugore yamuhamagaye aho yogoshaga, amubwira ko ayibonye. Twizerimana avuga ko atari azi ko iyo grenade iba muri icyo cyumba.

Yongeraho ko aje mu rugo aribwo bamujyanye ngo mu rwego rwo gukora iperereza. Kugeza ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo kibazo gisuzumwane ubwitonzi koko wenda wasanga uwo mugabo arengana atari abizi ntawamenya

NISINGIZWE ALAIN JBAPTISTE yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka