Nyabihu: Afunzwe akekwaho gukoresha icyangombwa cy’igihimbano
Nyiramariba Aimée Marie Rosine wigisha kuri Groupe Scolaire Gihira mu karere ka Nyabihu yatawe muro yombi tariki 24/08/2012 nyuma y’aho byakekwaga ko ibyangombwa bisimbura impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) akoresha byaba ari ibihimbano.
Nyiramariba yari afite icyangombwa cyerekana ko yarangije imyaka ibiri mu gashami ka Biotechnologie mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, ariko ubuyobozi bwa INES bwahakanye ko icyo cyangombwa atari icyaryo ahubwo ko ari igihimbano.
Abajijwe n’inzego za polisi, Nyiramariba nawe yemereye ko icyo cyangombwa cye cyanakurikizwaga mu kumuhemba ari igihimbano.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’ishuri rya INES Nyiramariba aracyiga (yiyandikishije mu mwaka 2011-2012) mu ishami rya « Sciences fondamentales appliquées » mu gashami ka « Biotechnologie » muri gahunda ya week-end.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
twaramubonye mubikureho.wehose ntabwo umuntu yagushatse kuguharabika ntabwo yahindura icyangombwa cyawe,najye byambayeho usibyeko naburanye ngatsinda kdi sijye wari wabikoze umuntu yarashaka kupfungisha,ihangane nawe uzatsinda
uyu ukora imishahara niwe wahinduye ibyangombwa byuriya mukombwa kuko ibyo ines yamuhaye irabizi kuko arinnwe wamutumyeho ngo amuhembe
ibigaragara uyu mwana wumukobwa,nubwo abaye igitambo,mukurikiye neza mwasanga abesherwa,impamvu:uriya ukora imishahara hari benshi batanze ibyangombwa yanze guhemba kandi nabo bamurega.
IBIGARAGARA NUKO UWAMUHEMBAGA ARIWE UBIFITEMO URUHARE RUNINI KUBERAKO NIBA ARIBYO YAGOMBAGA KUREBA NEZA NIBA ICYANGOMBWA YAWE ARI KIZIMA,