Ngororero: Yari yivuganywe n’amabandi Imana ikinga akaboko

Mutungirehe Evariste utuye mu murenge wa Ngororero mu kagali ka Mugano mu mudugudu wa Nyabisindu, mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 07/07/2012, yatangiriwe n’abantu bataramenyekana baramukubita banamwambura amafaranga ibihumbi 307 ariko abikuramo ariruka.

Uyu musore ucuruza inka yari azindutse agiye kurangura inka maze ageze mu nzira abagabo batatu baramusatira, umwe amufata amaboko, undi apfuka umunwa naho uwa gatatu afata amaguru akubita hasi. Baramusatse kwikubitiro bamusangamo amafaranga ibihumbi 107.

Igisa n’aho ari urujijo, ni uko ubwo umwe muri abo benengango yafataga ibuye rinini ngo arihonde mu mutwe wa Mutungirehe, mugenzi we yahise amubwira ngo namureke n’ayandi arayabonye nk’aho bari bazi umubare w’amafaranga yagendanye.

Ubwo bamaraga kubona ibihumbi 200 byari biri mu wundi mufuka, babiri muri bo bahise bagenda naho uwa gatatu asigara ahagaze hejuru ya Mutungirehe, maze nyuma atekereza ko ari bumwice kuko ari nawe washakaga kumukubita ibuye maze ahebera urwaje aramuhirika akizwa n’amaguru ari nako atabaza.

Ushinzwe umutekano mu mudugudu wabereyemo urwo rugomo, yatangaje ko hakunze kubera ibikorwa by’urugomo byinshi kandi bakeka ko abo bantu bashobora kuba baba bitwaje intwaro.Ibi kandi abihurizaho n’Umukuru w’Umudugudu nawe uvuga ko kuva na kera umutekano wahariya hantu wananiranye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero avuga ko Mutungirehe atigeze atabaza ubuyobozi ku buryo kuva ku rwego rw’akagali, urw’umurenge ndetse na Polisi batamenya amakuru y’ukuri.

Ngo icyo babashije kumenya ni uko uyu musore yambuwe ageze hafi y’ikiraro kitiriwe Buruge (Padiri Sylivain Bourguet) kigabanya uyu murenge n’umurenge wa Kibangu wo mu karere ka Muhanga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka