Ngororero: Umugabo yivuganywe n’abajura b’amatungo

Habarurema Emmanuel wari ufite imyaka 33 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gasiza, akagali ka Gasiza mu murenge wa Muhanda yivuganywe n’abantu bavugwa ko bari bavuye kwiba inka tariki 25/03/2013.

Uwo mugabo yiciwe mu gasantere ku bucuruzi ka Gasiza ahagana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro ubwo yabazaga abo bakekwaho kuba bamwishe aho inka bari bashoreye bari bazivanye, maze bahita bamuteragura ibyuma arapfa.

Habarurema yari asanzwe ari umucuruzi anashinzwe umutekano mu mudugudu yari atuyemo. Abantu bakekwaho ubwo bwicanyi bafatiwe mu murenge wa Kavumu nawo wo mu karere ka Ngororero.

Abo ni Nzayisenga Olivier ufite imyaka 18 wo mu murenge wa Muringa wo mu karere ka Nyabihu, Dusengimana Emmanuel w’imyaka 21 wo mu murenge wa Nyabirasi muri Rutsiro, uwitwa Callixte tutabashije kumenya irindi zina wo mu murenge wa Kigeyo nawe wo mu karere ka Rutsiro na Dusabimana Fidel w’imyaka 20 wo mumurenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero.

Abo bakekwaho kwica nyakwigendera no gukora ubujura bw’amatungo bumaze iminsi bukorerwa abatuye akarere ka Ngororero bose bafatiwe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero ahagana saa sita z’ijoro ryacyeye, ubu bakaba bafungiwe kuri polisi ikorera mu murenge wa Kabaya, naho nyakwigendera yashyinguwe tariki 26/03/2013.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka