Ngororero: Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umugore we yabonetse yapfuye

Umugabo witwa Ndahayo Jean Claude wari utuye mu Murenge wa Kavumu yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi mike avuzweho kwica umugore na we akaburirwa irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kavumu, Kayitsinga Jean, wemeje ayo makuru avuga ko Ndahayo Jean Claude ashinjwa kwica umugore we ku itariki 22 Kanama 2021, agahita atoroka inzego zishinzwe umutekano zikaba zari ziri kumushakisha.

Uwo mugore wishwe ni Bavugamenshi Venancie wabanaga na Ndahayo Jean Claude mu buryo butemewe n’amategeko bakaba ngo bari basazwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo dore ko ngo yari afite n’undi mugore.

Kayitsinga avuga ko ibimenyetso bigaragara ku mubiri wa Ndahayo bigaragaza ko ashobora kuba yariyahuye kuko ngo umurambo we watoraguwe mu mugezi basanze uziritse imigozi mu ijosi, nyuma yo kuvugwaho kwica umugore we amutemye agahita abura.

Agira ati “Urumva abantu babiri bose bapfuye nta makuru yabo bivugiye azwi ariko hari ibyo abantu bajyaga bavuga ko batari babanye neza n’ubwo bitari byarabaye ngombwa ko batandukanywa, ariko nk’umugabo wari ufite abagore babiri ntihabura ibyo bapfa ariko ntabwo bari babanye neza bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo”.

Kayitsinga asaba imiryango ibanye nabi kugaragaza ibibazo mu nshuti n’abavandimwe kugira ngo bakiranurwe bitaragera ku kuba umwe yakwica undi kandi abagabo bakirinda ubuharike kuko buri mu bituma amakimbirane ashingiye ku mitungo yiyongero.

Uyu muryango usize abana batandatu barimo n’abavuka ku mugore wishwe, abaturanyi bakaba baratanze amakuru y’uko ngo ibibazo byabo byari bishingiye ku mitungo aho umugore atishimiraga kuba umugabo we yarara kwa mukeba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka