Ngororero: GMC yibwe ibiro bisaga 300 by’amabuye y’agaciro atandukanye

Abantu bataramenyekana, tariki 03/04/2013, bateze abakozi ba sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession) icukura amabuye y’agaciro atandukanye mu karere ka Ngororero maze babambura amabuye avugwa ko ari mu biro 300.

Umwe mubayobozi ba GMC witwa Sendegeya Morgan yadutangarije ko abakozi ba GMC bari bafite ibiro biri hejuru ya 360 by’amabuye ariko bakaba bapimye ayasigaye basanga ari ibiro hafi 70 andi yatwawe n’abo bajura bataramenyekana.

Ubwo bujura butitwaje intwaro bwakorewe mu murenge wa Muhororo mu kagali ka Rongi. Amakuru ava mu buyobozi bw’iyo sosiyete avuga ko mbere y’uko abo bajura batwara ayo mabuye babanje guca iteme ry’ahitwa Gafura kugira ngo abayatwaye batabacika kuko bari bafite imodoka.

Umwe mu bakozi bo muri GMC akaba n’umuyobozi muri iyo sosiyete utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko bakeka ko ibyo byakozwe n’abaturage batuye aho byabereye, kubera ko bamaze igihe bavuga ko GMC ibarengera mu butaka bwabo.

Hamwe mu ho GMC icukura amabuye y'agaciro mu karere ka Ngororero.
Hamwe mu ho GMC icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Ngororero.

Harerimana Adrien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo wabereyemo ubwo bujura we yadutangarije ko ibyo ataribyo kuko iyo baba abaturage basanzwe iperereza ryakozwe nyuma y’ubwo bujura riba ryabigaragaje.

Uyu muyobozi avuga ko abakozi ba GMC nabo babigizemo uburangare bagatwara amabuye y’agaciro nijoro kuko ibyo byabaye ahagana saa yine z’ijoro kandi nta bashinzwe umutekano babaherekeje kuburyo abacuze uwo mugambi byaboroheye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhororo arasaba abantu kudatwara ibintu bifite agaciro kanini hamwe n’amafaranga nijoro. Kuri ubu, iperereza kuri ubwo bujura rikaba rigikomeje.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka