Ngororero: Batemaguwe amaboko batazi icyo bazira

Umugabo witwa Jean de Dieu Ingabire yatemye abantu babiri harimo n’umugore we abaziza impamvu na n’ubu atarabasha gusobanura, kuko avuga ko atazi icyabimuteye. Abatemwe bo kugeza ubu barakivuza ibyo bikomere.

Mu masaha y’Isaa Moya n’igihe z’umugoroba wo kuwa Kabiri tariki 10/07/2012, nibwo Ingabire w’imyaka 28, utuye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, nibwo yadukiriye umugore we witwa Theodette Uwamahoro n’undi mucuruzi witwa Gaspard Bagirubwira ukorera ahitwa Rusumo arabatema nk’uko nyir’ugutema abyitangariza.

Yavuze ko yafashe umuhoro atemagura umugore we ku maboko. Nyuma yijyanye kuri Polisi aca hantu muri butiki agiye kugurayo itabi, asangayo Bagirubwira ari kumwe n’abandi bantu batanu nawe amutema akaboko no ku mutwe, nk’uko Bagirubwira nawe yabitangaje.

Ingabire ufungiye kuri Polisi ikorera mu murenge wa Gatumba, yavuze ko nawe atazi icyatumye atea abo bantu, kuko atari yarigeze abitekereza. Gusa yongeyeho ko umugore we yari yagurishije inzoga y’urwagwa bari bahishije uwo munsi ntamuhe amafaranga yayo ntanamusigire iyo kunywa.

Akomeza avuga ko yari amaze imyaka isaga irindwi aragiye inka yo kwa sebukwe, ariko yabyara ntibagire icyo bamuha.

Ingabire anavuga ko yaje kurwara indwara yo mu mutwe, abantu bakamubwira ko ari umugore we wanuroze. Gusa akemeza ko nta kintu kibi yigeze abona ku mugore we cyatuma amutema bene ako kageni.

Uwamahoro urwariye mu bitaro bya Muhororo, we avuga ko umugabo we nta kintu bapfa kuko no mu myaka irindwi bamaranye atari yarigeze amukubita.

Ariko yongeraho ko muri minsi ishize yasaga n’ufite ikibazo mu mutwe, ikaba ari nayo mpamvu yagurishije inzoga kugira ngo abone uko amuvuza.

Avuga ko ari nayo mpamvu yanamuhihse iyasigaye kugira ngo atayinywa arwaye. Ariwe ari n’umugabo we bifuza ko bakomeza kubana kuko ntakindi bapfa.

Uyu mugabo ugiye gushyikirizwa ubutabera nyuma y’uko we ubwe yahise yijyana kuri Polisi akimara gutema abo bantu, avuga ko asaba imbabazi, nk’uko Polisi ibitangaza.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi article ifite title itumvikana: BATEMAGUWE BATAZI ICYO BAZIRA, nk’aho bagombaga gutemagurwa babanje kubabwira icyo bazira!!!!!

ivubi yanditse ku itariki ya: 14-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka