Ngororero: Bafunzwe bakekwaho kwivugana se na nyina

Abagabo babiri bava inda imwe ndetse n’umwana w’umukobwa w’umwe muri bo bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero batawe muri yombi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwivugana se na nyina.

Mu gitondo cya tariki 12/09/2012, abaturanyi ba nyakwigendera, Munyengondo Jean Baptiste wari ufite imyaka 86 ndetse n’umugore we Nyirazirarushya Gatarina w’imyaka 78, basanze bapfiriye mu rugo rwabo mu mudugudu wa Rwamabuye, akagali ka Rutare mu murenge wa Matyazo ho mu karere ka Ngororero, bigaragara ko bishwe batemwe.

Aba mbere mu bakekwa kuba barakoze ubwo bwicanyi ni abahungu ba banyakwigendera aribo Yambabariye Fabien ufite imyaka 42 hamwe na murumuna we Sinumvayabo Felicien ufite imyaka 40 ndetse n’umwana w’umukobwa witwa Mukeshamariya Berthilde w’imyaka 17, umwuzukuru wa ba nyakwigendera akaba n’umukobwa wa Yambabariye Fabien.

Impamvu aba aribo bakekwa ngo ni amakimbirane ashingiye ku butaka yari amaze iminsi arangwa hagati y’abo bagabo bava indimwe bombi hamwe n’ababyeyi babo aho babuzaga abasaza kugurisha imirima yabo ngo bashaka ibibatunga kuko nta mbaraga zo guhinga bari bagifite.

Abo bahungu babo banahawe iminani babyangaga kuko ngo aribo bazazungura ubwo butaka, naho umukobwa wa Yambabariye akaba ariwe wabanaga na ba sekuru akaba ashinjwa ubufatanyacyaha, ubu bose bakaba bafungiwe muri kasho ya polisi mu murenge wa Kabaya.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza uruhare rw’abo bantu mu iyicwa ry’aba basaza ni inyandiko zijyanye n’iby’imitungo yimukanwa ya ba nyakwigendera yafatiwe mu rugo rwa Yambabriye Fabien kandi bizwi ko zahawe ba nyirazo bakanazisinyira.

Uku kurigisa ibyangombwa no kudatabaza igihe ba nyakwigendera bicwaga bikaba aribyo bituma Mukeshamariya wabanaga nabo ashinjwa ubufatanyacyaha na se ndetse na se wabo.

Nubwo tutabashije kuvugana n’abakekwaho icyaha cyo guhitana abo basaza kubera ko polisi ivuga ko igikomeje iperereza, amakuru atugeraho avuga ko abo bantu bakekwa batangiye kwemera icyaha.

Kuri uyu wa 13 Nzeri, nibwo imirambo ya ba nyakwigendera yavanywe mu bitaro bya Kabaya maze irashyingurwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isi irashaje, ndumiwe pe . vraiment ni ukubahana n’abandi bakabireberaho si non ntaho twerekeza.
IBIHE BYIZA

akeza yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka