Ngororero: Amakimbirane yatumye abakobwa birukana mukuru wabo mu nzu

Mukakalisa Emeline utuye mu kagali ka Rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero yirukanywe na barumuna be mu nzu y’umuryango babagamo kubera amakimbirane, ubu akaba acumbikiwe n’umuturage nawe wo muri uwo murenge.

Nkuko Mukakalisa abivuga, nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo bombi, barumuna be bitwa Alice n’undi bahimba Mardade bahise bajya kwibera i Kigali maze asigara mu rugo wenyine aza no kuhabyarira umwana ari nawe babanaga muri iyo nzu.

Mu mpera z’umwaka wa 2012, barumuna be baragarutse maze baramwirukana kuko ngo yahabyariye kandi batarabyumvikanyeho, ariko nyirakuru uturanye nabo kimwe n’abandi baturage bavuga ko kuva abo bakobwa bagaruka bavuye i Kigali bakomeje kurangwa no gushyamirana na mukuru wabo kugeza ubwo abahunze.

Mukakalisa atarirukanwa mu nzu.
Mukakalisa atarirukanwa mu nzu.

Umwe muri barumuna ba Mukakalisa witwa Uwamahoro Alice, avuga ko icyo bapfa na mukuru wabo ari uko yashakaga kugurisha umutungo wabo atababwiye ikaba ari nayo mpamvu bavuye mu muri Kigali bakagaruka iwabo, maze bahagera mukuru wabo akabata akigendera, dore ko ari nawe wari ufite imyaka yahinze ngo akaba yarahungaga kuyisangira na bene nyina.

Alice avuga kandi ko mukuru wabo yari agiye gutanga iyo nzu ngo isenywe maze ahabwe indi kugiti cye atabagishije inama kandi bayisangiye.

Amakimbirane ashingiye ku mitungo ni kimwe mu bibazo byugarije abaturage bo mu karere ka Ngororero ndetse hakaba hagaragaramo n’amaze igihe kirekire adakemuka.

Ubuyobozi burateganya kuzasenya iyi nzu kuko yegereye cyane ibiro by'umurenge.
Ubuyobozi burateganya kuzasenya iyi nzu kuko yegereye cyane ibiro by’umurenge.

Iyo nzu Mukakalisa yirukanywemo na barumuna be yegeranye neza n’ibiro by’umurenge wa Ngororero ndetse ubwo bari mu gikorwa cyo kubaka ibyo biro, ubuyobozi bw’umurenge bwari bwaratangaje ko buzimura uwo muturage.

Inzu yari yasizwe ku mukingo kubera ibikorwa byo kubaka ndetse ikaba yari ibangamiye ubwisanzure n’isuku ku murenge ariko na n’ubu bikaba bitarakorwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko mbona se Umurenge warigabije isambu yabariya bana,nibimurwa bazahabwa ingurane y’inzu n’isambu ?
Nibatamenya gukurikirana uburenganzira bwabo,bazacangwa n’utubazo tw’urwicyekwe bifitiye mu muryango,kandi ubuyobozi buba baye hafi,bukabaganiriza ku kibazo; birashoboka uriya muryango wakongera kubana mu mahoro.
Kandi mu ngurane bahabwa uwahinze ntabihomberemo dore ko anafite urubyaro,abakangurambaga bo muruyu murenge bakoze akazi kabo neza,aba bavandimwe bakongera kubana neza.

Muvuduka yanditse ku itariki ya: 2-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka